00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwicira umuntu mu bitaro cyangwa mu rusengero ni nko kwica Imana - Prof. Nkusi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 16 May 2015 saa 07:01
Yasuwe :

Prof. Senateri Laurent Nkusi asanga kwicira umuntu mu bitaro cyangwa mu rusengero ntaho bitaniye no kwica Imana, akavuga ko abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bagaragaje ko batakaje ubumuntu.

Yabigarutseho mu ijambo rye ubwo yifatanyaga n’abakozi bo mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare (CHUB), mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bari bahungiye muri ibyo bitaro.

Prof senateri Laurent Nkusi yavuze ko kwicira umuntu mu bitaro cyangwa mu rusengero ntaho bitaniye no kwica Imana.

Ati "kwicira mu nsengero no kwicira mu bitaro ni nko kwica Imana, kuko umuntu aba yararemwe mu ishusho y’Imana. Ibitaro na byo ni ahantu habungabunga ubuzima bw’abo Imana yaremye."

Umuhango wo Kwibuka wabimburiwe n'Urugendo rwo kwibuka

Yanenze kandi abanganga, baforomo n’abandi bose bagize uruhare mu kwica no gutanga ababahungiyeho ngo bamburwe ubuzima, avuga ko bakoze ikizira.

Assumpta Urugeni umwe mubari bahungiye kuri ibi bitaro yatanze ubuhamya avuga ko abakoze Jenoside bari bataye ubumuntu kuko ngo ubusanzwe ahantu nko kwa muganga bumvaga ari aho gukirira, ariko muri icyo gihe ngo si ko byagenze.

Ati "Ku bitaro twajyaga tuhahungira tubabaye, turwaye bakatwakirana ubwuzu n’urukundo, ariko muri Jenoside si ko byagenze kuko baratwakiriye batangira kutwica n’abasirikari b’icyo gihe baraza babafasha kutwica."

Muri uyu muhango wo kwibuka, Prof. Senateri Laurent Nkusi yakomeje avuga ko ubutabera bugomba kubaho abakoze Jenoside bakabibazwa, hakabaho ubwiyunge mu rugendo rwo kwiyubaka.

Kuri ubu abakozi bo muri ibi bitaro bya CHUB bakaba bari kwandika igitabo kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro, ari nacyo kizagaragaza umubare n’amazina y’abaguye muri ibi bitaro muri icyo gihe cya Jenoside.

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi ba CHUB, bagenda bakora ibikorwa bitandukanye, aho kuri ubu bamaze gutanga inka 68 baziha abatishoboye.

Kuri iyi nshuro ya 21 yo kwibuka bakaba biteguye ko kuwa kane taliki ya 21 Gicurasi 2105, bakazatanga izindi nka 20 ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye.

Assumpta Urugeni atanga ubuhamya bw'inzira y'umusaraba banyuzemo mu Bitaro bya Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages