00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwicwa kw’Abahutu barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi ntibishobora guhindura inyito yayo- Bishop Rucyahana

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 3 July 2020 saa 11:00
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko kuba hari Abahutu bapfuye banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda bakarwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bidashobora guhindura inyito yayo.

Perezida wa NURC, Bishop John Rucyahana, yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020.

Ni ikiganiro cyibanze ku butumwa bw’iyo Komisiyo mu gihe u Rwanda n’inshuti z’Abanyarwanda bagana ku musozo w’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bishop Rucyahana yabihereye ku kuba mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi [byakozwe mu buryo dudasanzwe kubera COVID-19] hagiye humvikana Abanyarwanda n’abanyamahanga bagoreka ukuri kuri Jenoside.

Abo ngo ni abahakana bakanapfobya Jenoside nkana, bakwirakwiza ibinyoma bigamije kuyobya abantu bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, babishimangiza ingingo ivuga ko hari Abahutu bapfuye bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bishop Rucyahana yavuze ko no mu bindi bihugu byabayemo Jenoside, hari abatari mu bwoko buhigwa ariko bakanga kujya muri uwo mujyo bigatuma bicwa ariko ko bitahinduye inyito z’izo Jenoside. Avuga ko no mu Rwanda ari ukuri ko hari Abahutu bapfuye bazize ko banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda ariko ko batahigwaga kubera icyo bari cyo.

Yagize ati “Reka mbahe urugero, igihe Abayahudi bakorerwaga Jenoside mu Budage hari abantu benshi bapfuye amazina yabo arazwi barwanya Jenoside yakorerwaga Abayahudi. Ntabwo abo bantu bahinduye inyito ya Jenoside yakorerwaga Abayahudi ngo bayite Jenoside ebyiri kuko n’abandi Badage bayirwanyije babishe. Baziraga umurava, urukundo n’ukuri ariko ntabwo aribo bahigwaga. No mu Rwanda byarabaye ariko ibyo ntibigomba guhindura inyito [ ya Jenoside yakorewe Abatutsi].”

Jenoside itegurwa n’ubuyobozi bugamije kumaraho ubwoko runaka ariko n’abatari muri ubwo bwoko hari ubwo bicwa bazira kubangamira umugambi wayo. U Rwanda ruzirikana ubutwari bwa buri Munyarwanda witandukanyije n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba umurinzi w’Igihango cy’Ubunyarwanda.

–  Kwibuka mu buryo budasanzwe, Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus. NURC yashimiye Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’itangazamakuru ku ruhare bagize ngo ibikorwa byateguwe bigende neza hakurikijwe ingamba zo kwirinda.

Ku rundi ruhande ngo hari abakirwana n’ingengabitekerezo bakoresheje uburyo bwose bashaka gukomeretsa abarokotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko imibare y’agateganyo yerekana ko abantu 171 aribo bari muri dosiye z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo bakiri gusesengura. Ni imibare mito ugereranyije n’umwaka ushize kuko hari dosiye zirenga 200.

Igitangaje ni uko bamwe mu bakoze ibi byaha harimo n’abakoresheje ubutumwa bugufi mu gihe kugera ku muntu bitashobokaga. Muri rusange, ngo ibyaha byose byagaragaye byiganjemo ibikorwa by’urugomo, amagambo asesereza, inyandiko zirimo n’ubutumwa bwoherejwe kuri telefoni.

Ibikorwa by’urugomo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bihanwa mu buryo burenze urugomo rusanzwe aho bidashobora kujya munsi y’igifungo cy’imyaka itanu.

Ati "Byinshi biri mu magambo asasereza ndetse n’inyandiko harimo n’abagiye bakoresha ubutumwa bwa telefoni, abo barafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, hakaba n’abakoze ibikorwa by’urugomo byo guhohotera abarokotse Jenoside."

Muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside ngo iracyagaragara mu bantu bakuze ku kigero kiri hejuru ya 80% gusa ngo hagaragaramo n’abakiri bato.

Ndayisaba yavuze ko ibyo bihangayikishije kuko ingengabitekerezo ishobora guhererekanywa mu muryango.

Mu mahanga ibyiciro by’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abatereranye n’abahemukiye Abanyarwanda bakirwana n’iryo pfunwe n’urubyiruko rwabakurikiye harimo n’urwibwira ko ruri kurengera isura y’ababyeyi babo.

Hari n’abahuriye ku mugambi wo guhungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu. Abo ngo barimo n’abakomeje kwimika amoko ‘biyita Abatutsi’ babikoresha nk’icengezamatwara. Ibi ntibitunguranye kuko abategura Jenoside banateganya n’uburyo bwo kuyihakana.

Mu ntambwe zishimirwa mu kurwanya guhakana no gupfobya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, harimo ko Abanyarwanda batacyihanganira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu bagaragara hari n’abatangwa n’abo bafitanye isano.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, NURC, Bishop John Rucyahana (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Ndayisaba Fidèle, mu kiganiro n'itangazamakuru cyagaragarijwemo uko ubumwe n'ubwiyunge buhagaze mu Banyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages