Urubyiruko 250 rurangije amahugurwa y’umwaka umwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ruvuga ko kwiga imyuga bigiye kubafasha kwihangira akazi batarinze kujya batonda imirongo basaba akazi.
Uru rubyiruko rwatangiye umwiherero i Kigali kuri uyu wa 11 Nzeri 2013 ruturutse mu turere 20, ruvuga ko rubona rugiye kugira akamaro ku iterambere ry’igihugu mu gihe cy’umwaka umwe rwahuguwe, bitandukanye no gutegereza imyaka myinshi wiga warangiza ugategereza kwaka akazi aho kukarema.
Uwuringiyimana Clothilde w’imyaka 19 y’amavuko, uvuka mu karere ka Muhanga utarashoboye kurangiza mu burezi bw’imyaka icyenda, avuga ko amahirwe menshi yaburiye mu mashuri asanzwe yayabonye mu myuga, kuko yabonaga nta bushobozi azabona bwo gukomeza ngo arangize kwiga amashuri yisumbuye.
Uwiringiyimana ati “N’aho nari kurangiza amashuri yisumbuye ntacyo yari kumarira ntize kaminuza bisaba ko nari kongera kugora abayeyi banyishyurira. Ubu ngiye kujya hanze n’ubumenyi mfite mu by’amashanyarazi kandi uko nkoze ni ko nzajya ninjiza kashi (cash).”
Nsengiyumva Frodouard w’imyaka 20 wize ibyo gukora amazi (plomberie) ati “Si nzigera njya guhangana n’abize bihanitse, kuko nzakoresha ingufu n’ubumenyi nahawe.”
Na ho Imanizabayo Henriette wize iby’amahoteri ati “Ku isoko ry’umurimo baraturwanira tudatanze dipolome, ku bw’ibikorwa twerekanye.”
Mu muhango wo gutangiza uyu miherero, Milton Funes, umyobozi w’umushinga Global Community wateye inkunga umwiherero ugamije kongerera abarangije icyizere yagize ati “Mufite amahirwe yo kuvukira mu gihugu intumbero nziza yo guha ubushobozi urubyiruko rwagiye rugira uruhare rukomeye ku iterambere ryihuse mu bihugu by’Aziya.”
Gasana Jerome, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) yashimiye uru rubyiruko rwaganye imyuga abenshi basuzugura ngo ni iy’ababuze amajyo gusa.



















TANGA IGITEKEREZO