Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko abagore bagiye mu masomero, baruta cyane abagabo, dore ko ari nabo benshi batabizi. Ibi bikaba biterwa nuko abagabo bakunda kwihagararaho ntibagane amasomero, nkuko binatangazwa n’Itorero ry’Abapantikoti mu Rwanda.
Abagore n’abagabo batagize amahirwe yo kwiga kwandika gusoma no kubara ku gihe, bagana amasomero bakabyigishwa bakuze.
Nkuko uhagarariye gahunda yo kwigisha gusoma kwandika no kubara mu rya rya ADEPER Pasiteri Hakuzwumuremyi Thèogene abitangaza, ngo hirya no hino mu gihugu aho bafite amasomero, abagore nibo bitabira iyi gahunda kurusha abagabo.
Pasiteri Hakuzwumuremyi yagize ati” Abagore baritinyuka, kandi bakagira n’ubushak,e mu gihe abagabo batazi gusoma kwandika no kubara usanga bagira ipfunwe ntibagane amasomero”.
Yakomeje avuga ko usanga umugabo atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ajya kwiga mu isomero ryo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, kubera kwanga ko hagira uwo mu gace atuyemo umenya ko atazi kwandika no gusoma.
Mukaruriza Tasiyana w’imyaka 38 atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata yagize ati ’’Nafashe icyemezo cyo kujya kwiga kubera ko nari ndambiwe gusomesha, ariko nyuma y’amezi atandatu namaze niga, ubu nzi gusoma no kwandika, nta pfunwe natewe no kwiga nkuze, ahubwo nariterwaga no kuba ntabizi’’ .
Kubwimana Thomas, w’imyaka 26 yadutangarije ko yiga ku isomero ryo kuri ADEPER mu Gakinjiro mu Karere ka Nyarugenge ati ”Numva ntashaka ko hagira umuntu umenya ko ntazi gusoma, bazabimenya narangije’’.
Muziganyi Espérance, impuguke mu gusoma, kwandika no kubara muri Minisiteri y’Uburezi, yatangarije IGIHE ko imibare bafite yo mu mwaka wa 2010-2011, igaragaza ko abagabo 75,15% bazi gusoma no kubara, mu gihe abagore ari 64%.
Imibare yo mu mwaka wa 2012, igaragaza ko abagore bitabiye kwiga gusoma kwandika no kubara bangana na 63, 21%, mu gihe abagabo bangana na 36,79%.
Muziganyi Espérance yagize ati” zimwe mu mpamvu zituma abagabo batagana amasomero n’ukubera ko bihagararaho, bakanga ko hagira umenya ko batabizi, ariko abagore usanga bafite ubushake bwo kugana amasomero”.
Mu rwego rwo kunoza imyigishirize mu kwigisha abakuze itorero rya ADEPER ryahawe na Minisiteri y’Uburezi, hamwe n’ Ishamiry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi ubuhanga n’umuco (UNESCO), uburyo bushya aho uwigishwa yiga kwandika gusoma no kubara, ariko akagira ubundi bumenyi akura mu isomero, bujyanye n’ibyubuzima, imibanire n’abandi, ubumwe n’ubwiyunge, imicungire y’amakoperative, imirire, guhinga kijyambere, kuzigama n’izindi gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO