Mu birori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe Inganda kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, Minisitiri Vincent Munyeshyaka, yavuze ko abantu bafite ibikorwa muri icyo gishanga batarimurwa ari 63, bakazagenda bimurirwa mu gace k’Umujyi wa Kigali kahariwe Inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo.

Yagize ati “ Turimo kuganira na bo, hasigayemo abantu bagera kuri 63 ubu dufite amafaranga yo kubimura, uyu mwaka tuzabimuraho igice n’umwaka utaha ku buryo hariya dutekereza ko mu myaka itatu abantu bazaba bahavuye.”

Yasobanuye ko hari inganda zimwe zamaze kubakirwa i Masoro ariko zigifite ibikorwa mu gishanga i Gikondo kubera kwimura imashini bivunanye, MINICOM ikaba igiye kuzifasha kwimuka burundu.

Munyeshyaka yavuze ko agace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali katangiye gukorerwamo ku rugero ruri hejuru, Leta ikaba igiye gushyira ingufu mu kwegereza abahakorera serivisi zirimo banki, resitora, amavuriro, amacumbi n’ibindi.

Ati “ Icyiciro cya gatatu gikurikiyeho ni icyo gukora ku buryo haboneka serivisi zindi zikenewe murabona aha hantu hakoramo abakozi benshi dukeneye ko abashoramari bubaka amacumbi ahendutse ku buryo abakozi bakora muri izi nganda babona aho baba, dukeneye serivisi za banki, dukeneye resitora n’izindi serivisi.”

Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko urwego rw’inganda ruzajya ruzamukaho 14% zikinjiza 20% by’umutungo w’igihugu mu 2020.

Kugira ngo ibi bigerweho, hazashyirwa ingufu muri gahunda yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, abikorera bagahabwa amahirwe yo kubona amasoko ya leta.

U Rwanda kandi ruzakomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu nganda no korohereza abashoramari, bakadohorerwa ku misoro ndetse bakanagabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi.