Abo bapolisi bari mu bikorwa bigamije gutyaza ubwenge mu bijyanye n’uburyo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto. Ni ibikorwa bizamara iminsi itatu byatangijwe mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda, i Gishari mu Karere ka Rwamagana tariki ya 18 Mutarama
Dusengimana Samuel, intumwa ya RECSA (Regional Centre on Small Arms in the Great Lakes Region, the Horn of Africa and Bordering States), akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, yavuze ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto rituma habaho kujegajega k’umutekano mu Karere, iyo ikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryako.
Yagize ati "Ibibi bizanwa n’ikoreshwa nabi ry’izi ntwaro, ntitwabirebera gusa mu mubare w’abo rihitana cyangwa abakomereka, rigira n’ingaruka ku muryango w’abantu, risubiza ubukungu inyuma, zizahaza inzego z’ubuzima kandi zivana ibihumbi byinshi by’abantu mu byabo rigahagarika n’amashuri y’amamiliyoni y’abana.”
Yongeyeho ko ishami rya RECSA rishinzwe amahugurwa ryita ku iterambere ry’amahugurwa mu Karere, ari nayo mpamvu rizafasha ibihugu bigize uwo muryango kuzigisha abapolisi babyo kuzashyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi.
Ingingo yayo ya karindwi isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugira ngo byoroshye ubugenzuzi. RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize.
Yarangije agira ati “Turashaka ko iki gikorwa cyihutishwa, niyo mpamvu ari ngombwa ko buri gihugu kigira ubwo bushobozi, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda, CP Gatete yasobanuye akamaro k’iryo tyazabwenge.
Yagize ati “Hari isano rya hafi hagati y’amahoro n’umutekano ndetse n’amajyambere arambye, amajyambere ntashoboka ahatari umutekano, ugerwaho ari uko habayeho ubugenzuzi bwuzuye ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’intwaro nto zishobora gukoreshwa mu ntambara, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi nk’ibyo mu Karere.”
CP Gatete yabwiye abahuriye kuri ayo masomo ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagiye rihembera intambara mu bihugu byinshi kandi rigahungabanya umutekano wa za Leta zimwe na zimwe. Ni muri urwo rwego yabasabye gushyira umutima kuri ayo masomo hagamijwe ko bajyana impamba mu bihugu bakomokamo.
RECS igizwe n’u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazaville, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo , Sudani, Tanzania na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO