Mifotra yagarutse kuri ibi nyuma y’aho umwe mu baturage agaragaje ko hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi Kigali, hari abakoresha barimo kwirukana abakozi babo bo mu rugo mu gihe nta modoka zihari zabajyana mu Ntara aho baba bakomoka.
Umuturage yagize ati “Dufite ikibazo cy’abakoresha bakomeje kwirukana abakozi babo bo mu rugo, mu gihe nta modoka zirimo kujya mu Ntara, biragenda gute?.”
Muri Werurwe uyu mwaka, hari undi mukozi wo mu rugo wakoreraga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, wavuze ko yirukanywe, abakoresha bamubwira ko atagikenewe kuko shebuja na nyirabuja batakijya ku kazi, imirimo bayikorera hamwe n’abana.
Uyu mukobwa wo mu karere ka Ngororero, yavugaga ko yarenganyijwe.
Yabwiye TV1 ati “Ibintu barimo kudukorera ntabwo ari nk’ibyo umubyeyi yagukorera, nawe uramutse ubikoreye umwana we ejo yababara cyangwa akakurega. Niyo mpamvu isomo baduhaye ari uko uwo bazajya bahamagara ngo ajye kubakorera atajya ajyayo na bo bakajya babyikorera nk’uko ubu bari kuvuga ngo tuzajya tubyikorera. Nabo bajye birwanaho.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, Mwambari Faustin, yabwiye itangazamakuru ko uyu atari umwanya mwiza w’aho umukoresha yatandukana n’umukozi we, by’umwihariko ku bakozi bo mu rugo.
Yagize ati “Icyo tugiraho abantu inama ni uko iki atari igihe cyiza cyo gutandukana, ariko noneho iyo bigeze ku mukozi wo mu rugo wagombye kumufata nk’umwana wawe. Kwirukana umukozi muri iki gihe cya Coronavirus ni igikorwa kigayitse. Twakangurira abantu n’imiryango gutekereza ko uretse kuba ugiye kumushyira no muri iyo nzira yo kuba agiye kuva i Kigali kugera aho avuka, yahurirayo n’ikibazo ariko yajyanayo n’ikindi kibazo.”
“Icya mbere ni ukwica gahunda ya leta ya guma mu rugo, icya kabiri ni uko uba ugomba kumva nk’umuntu ingaruka bigira ku wundi, twagira inama abantu bakoresha abakozi bo mu rugo kwirinda ibintu nk’ibi bidasa neza, ariko n’abakozi bagakora uko bashoboye bakitwara neza muri ibi bihe.”
Mwambari avuga ko impande zombi zikwiye kwitwara neza ku buryo nta ngaruka bigira ku ruhande rumwe.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe ingamba zitandukanye zirimo gufungura imirimo imwe n’imwe.


Ibitekerezo 0