00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki ’Kwita izina’ byasigiye abanya-Musanze?

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 29 September 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi zo mu birunga, hari byinshi usigira abanyamusanze ndetse n’igihugu muri rusange nk’uko bivugwa na benshi cyane cyane abikorera, abaturiye ibirunga barimo abacuruzi, abafite amahoteli ndetse n’abaturage bose muri rusange.

Bakunzi Gregoire Umuyobozi w’ikigo Redrocks gifasha ba mukerarugendo kumenya ibijyanye n’umuco nyarwanda ndetse cyaratangiye kubyigisha urubyiruko.

Uyu muyobozi avuga ko kwita izina byatumye barushaho kumenyana n’abanyamahanga benshi aho babashishikarije gusura u Rwanda ndetse n’ibindi byiza nyaburanga birugize nyuma yo gusura ingagi aho besnhi bajya bakeka ko ari ingagi zisurwa gusa.

Akomeza avuga ko atari ibyo gusa ahubwo bahaboneye n’amafaranga kuri ba mukerarugendo bari benshi muri aka karere ka Musanze.

Ibi kandi bikaba byemezwa n’abandi bahamya ko umunsi wo kwita izina ubafitiye akamaro gakomeye, ni abari n’abategarugori bafashwa n’ikigo cya Redrocks mu bijyanye no kwihangira imirimo harimo gukora uduseke n’indi mitako ndetse no kudoda ibitenge.

Mukamana Ange uba muri iryo tsinda avuga ko mu gihe cyo kwita izina abacuruzi b’ibitenge binjiza amafaranga menshi.

Yagize ati “Uriya munsi watumye ncuruza amafaranga agera ku bihumbi 200 kandi ubundi nsanzwe ncuruza atageze ku bihumbi 20. Abazungu baguze imitako, uduseke, imipira ishushanyijeho ingagi byose dukorerara hano muri iki kigo”.

Bamwe mu bakorera amafaranga kuri uwo munsi, harimo abahoze ari barushimusi muri Pariki y’Ibirunga babumbiwe hamwe mu makoperative ubu bakora ibijyanye n’ubukorikori n’ubugeni aho bavuga ko bagurishije imitako, uduseke ku kigero kiri hejuru ugereranije n’indi minsi.

Uku kwishyira hamwe bakaba barabifashijwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB aho bacuruza imitako n’ibindi bijyanye n’ubugeni mu nzu bubakiwe na RDB izwi ku izina rya “Complex”.

Abanyamahoteli nabo amafaranga abageraho

Mu Mujyi wa Musanze ndetse no mu Murenge wa Kinigi ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo habarurwa amahoteli ari hejuru ya 20 acumbikira cyane cyane bamukerarugendo.

Bamwe mu bayobozi b’ayo mahoteli baganiriye na IGIHE bavuga ko kwita izina byabasigiye agatubutse kandi akaba ari umwanya mwiza wo kwamamaza amahoteli yabo kuko abagiye baba abaranga bityo na nyuma yaho bakaba bakomeza kubona abakiriya babagana bitewe n’amakuru bahawe n’abazirayemo mu gihe cyo kwita izina.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko kuva mu mwaka w’2006 ubukerarugendo buza ku mwanya wa mbere mu kwinjiriza u Rwanda amadovize.

Ni muri urwo rwego bamwe bagannye imirimo ijyanye n’ubukerarugendo nkuno biri muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) igihugu cyihaye yo guhanga imirimo mishya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages