Muri iki gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013, bamwe mu bakandida bakora akazi ka Leta bafite impungenge ko nibaramuka bahagaritse akazi by’agateganyo nk’uko itegeko rigenga amatora ribisaba, baramutse badatowe bashobora gutakaza akazi kabo.
Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’Abakandida depite ku wa 21 Kanama 2013 ku biro byabo, abakandida bagaragaje impungenge bafitiye itegeko rigenga amatora, ahari ingingo isaba abakozi guhagarika akazi by’agateganyo ndetse n’abari mu nzego z’ubuyobozi bakegura. Iryo tegeko ryagiweho impaka cyane basaba ko ryakoroshywa bikaba guharika akazi by’igihe gito, mu gihe amatora arangiye udashoboye gutsinda yasubira mu kazi yakoraga nta yandi mananiza abayeho.
Ngaboyisonga Ally, umukandida Depite mu cyiciro cy’abafite ubumuga, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bidakozwe neza bamwe mu bakandida bahura n’ibibazo. Avuga ko nk’uko itegeko ribiteganya uhagaritse akazi mu gihe kitazwi, kugira ngo agaruke ku mwanya we bisaba gukora ipiganwa. Agira ati “Hari abakozi baba bafite utubazo n’abakoresha, bakaba babyuririraho bakabirukinisha, bityo kongera kubona akazi bikabagora mu gihe baramuka badatsinze amatora. Turasaba Komisiyo y’amatora ndetse n’izindi nzego bireba, kumenyesha abakoresha ko bagomba korohereza abakozi babo bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.”
Manirarora Annoncee, umukandida depite mu cyiciro cy’abagore mu ntara y’Iburengerazuba mu kiganiro na IGIHE ku byerekeranye n’abakozi ba Leta birebana no guhagarika akazi ku myanya barimo, kugira ngo bitagira ingaruka mu migendekere myiza y’ibikorwa by’amatora cyane cyane mu gihe cyo kwiyamamaza. Agira ati “Dusanga bakwiye korohereza abakandida, Komisiyo y’amatora na Minisiteri ifite abakozi mu nshingano zayo bakwandikira abakoresha babasaba korohereza abakandida bari muri Serivisi zabo, kugira ngo baramutse badatowe batazatakaza akazi bakoraga. Ibi kandi byaha imbaraga abazaba bashaka kwiyamamaza mu bihe biri imbere.”
Twagirayezu Innocent, umukandida depite mu cyiciro cy’abafite ubumuga, we yasobanuye ko abona itegeko nta mpungenge ryagombye gutera, kuko umukozi abimenyesha umukoresha, agahabwa uruhushya. Ati “Ibyo ni ko nabigenje kandi naragarutse nsubira mu kazi kanjye gasanzwe. Umukoresha yampaye uburenganzira bwanjye.”
Komisiyo y’amatora ibivugaho iki?
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abakandida depite bagaragaje impungenge ku itegeko ribasaba gusezera by’agateganyo ku mirimo yabo, basanga mu gihe badatowe bizabagora kugaruka ku kazi, ko Komisiyo igiye kuvugana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bagasuzuma iyo ngingo hanyuma bakareba icyakorwa.
Prof. Kalisa Mbanda agira ati “Biterwa n’uburyo itegeko ryumvikana; turi buhamagare muri MIFOTRA, tubabaze neza icyo babitekerezaho, hanyuma tubimenyeshe abakandida bose. Ubundi umuntu ntakwiye kujya kwiyamamaza, aramutse adatowe ngo nagaruka asange akazi ke karafunzwe. Yiyamamaje ntatsinde aba akwiye kugaruka ku kazi ke.”
Asobanura icyo itegeko rigenga amatora rivuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yagize ati "Abari mu nzego z’imirimo yabangamira igikorwa cyo kwiyamamaza, n’abari mu mirimo ya Leta bahagarika by’agateganyo iyo mirimo. Kwiyamamaza ntibibangikanywa n’indi mirimo, kimwe n’uko uwabaye Depite atabibangikanya n’indi mirimo."
MIFOTRA ibibona ite?
Ntagungira Alex, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imicungire n’iterambere ry’abakozi ba Leta muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko amategeko aba agomba kubahirizwa uko ari. Ati “Itegeko rigenga abakozi ba Leta ritandukanye n’iry’amatora. Uko baka uruhushya mu kazi, kwaka konji cyangwa se guhagarika akazi igihe gito, byose biteganywa n’itegeko. Iyo uhagaritse akazi igihe gito, kugira ngo ugasubiremo bisaba ko ukora ipiganwa.”
Asaba abakozi ba Leta batanze kandidatire gusaba uruhushya abakoresha babo, abo bishoboka bakaka konji isanzwe y’umwaka, byaba bidashoboka bagasaba guhagarika akazi igihe gito, ariko kubyoroshya byo ntibyoroshye. Agira ati “Ubu ntitubona icyo MIFOTRA yahita ikora kugira ngo byoroshywe, kuko gutora itegeko bigira inzira bicamo; si ibintu bifatirwa aho. Usanzwe yaratse ikiruhuko cy’umwaka ashobora gusaba umukoresha akamuguriza ikindi, ariko babyumvikanyeho. Aho bidashoboka, ubwo umukandida azahitamo kujya mu matora cyangwa se ahitemo akazi, byose byaterwa n’aho afite inyungu.”



















TANGA IGITEKEREZO