00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lamin Manneh wari uhagarariye amashami ya Loni mu Rwanda yahawe izindi nshingano

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 February 2017 saa 09:16
Yasuwe :

Uwari Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Lamin Manneh, yahawe inshingano zo kuyobora Ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (UNDP Regional Service Centre for Africa).

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa UNDP, izi nshingano zo kuyobora iki kigo Manneh yazihawe n’umuyobozi wa UNDP muri Afurika, Abdoulaye Mar Dieye.
Iki kigo gifite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, nicyo gihuriza hamwe ibiro 45 bya UNDP muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse kikagira uruhare mu mikoranire y’Imiryango yo mu Karere na mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Imiryango iharanira guteza imbere ubukungu.

Manneh ukomoka muri Gambia yari asanzwe ari Umuyobozi wa UNDP n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda kuva tariki 12 Nzeri 2012.

Yatangiye gukorana na UNDP mu 1996 aho yagiye ikora imirimo itandukanye haba ku cyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu bitandukanye. Yanakoreye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Perezida Kagame ubwo yakiraga Lamin M. Manneh muri Village Urugwiro kuya 25 Ukwakira 2012

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages