Umuyobozi wa LDK, Martin Masabo yatangarije IGIHE ko muri ibyo birori hazanarebwa aho ikigo cyavuye n’aho kigeze mu nzego zitandukanye zirimo ubumenyi n’uburere.
Yagize ati “Dukora ibishoboka byose kugirango abanyeshuri barangirije hano bagende bafite ubumenyi n’uburere bishobora gufasha imiryango baba bagiyemo.’’
Masabo yagaragaje imitsindire y’abanyeshuri mu kizamini cya Leta aho mu mwaka wa 2014 abanyeshuri 337 biga mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye batsindiye kwiga muri Kaminuza bose.
Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri y’isumbuye abakoze ikizamini cya Leta bose baje mu cyiciro cya mbere ‘division one’ uretse babiri gusa na bo baje mu cya kabiri ‘division two’, ibi Masabo akaba yemeje ko ari ingeso yaranze LDK kuva yashingwa mu 1975.
Masabo yagaragaje ko inyubako zikeneye kuvugururwa bitewe n’uko izihari zari zigenewe abanyeshuri 400 ariko kugeza ubu LDK ifite abanyeshuri basaga 1,500.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi barerera LDK, Kato Niyitegeka yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura ishuri bizatwara miliyari 2,3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga akazakoreshwa mu bikorwa bijyanye no kuvugurura isomero ry’ishuri, icyumba cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga (computer laboratory), icyumba cy’uburiro (dining hall) n’ibindi bice bitandukanye bigize ikigo.
Yagize ati “ Turifuza ejo hazaza heza ha LDK tuyongerera imbaraga kugirango ikomezee kuba igicumbi cy’ubumenyi n’umuco tunarushaho kugira ubufatanye n’ibigo by’igenga n’abandi bafatanyabikorwa mu nyungu z’abanyeshuri bacu’’.
LDK yashinzwe mu 1975 ifite amazina y’abantu bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo barimo bamwe mu bayobozi bari mu nzego nkuru z’igihugu n’abahanzi bakomeye nka Muyombo Thomas wamenyekanye ku izina rya Tom Close, Nkusi Arthur uzwi nka Rutura.
Aba n’abandi benshi bazitabira isabukuru y’imyaka 40 LDK imaze hagamijwe gushimira uburezi bakuye muri LDK no kongera kuyivugurura.
Rutikanga Paul



















TANGA IGITEKEREZO