Uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda Bralirwa rwamuritse ikinyobwa gishya cyitwa “Legend”, rukumbi mu nzoga zikomeye izajya yengerwa mu Rwanda.
Umuhango wo kumurika inzoga nshya ya Legend wabere ku cyicaro cya Bralirwa i Kigali tariki ya 6 Gashyantare 2015, ahamuritswe icupa rya cl 30 rizajya rigura amafaranga 500 gusa kugira ngo uko umuntu wese yifite abashe kunywa ku nzoga ikomeye.
Legend ni inzoga yiyongereye mu binyobwa bikorwa na Bralirwa ikazajya ikorerwa i Rubavu nk’izindi zose, ariko ikaba ifite inkomoko mu Bwongereza ku kirwa cya Irland.
Iyi nzoga iri mu icupa ry’umukara, isembuye ku kigero cya 6.5%. Ikozwe mu binyampeke bibanza gukarangwa ari na ho ikura uburyohe bwayo butuma umuntu ayinywa yitonze kandi akanywa mu rugero .
Umuyobozi mukuru wa Bralirwa Jonathan Hall yatangaje ko ntaho Legend ihuriye na Turbo King, kuko yo bisaba ko unywa gake gake kugira ngo ube umukunzi wayo mu gihe Turbo yo ushobora kugotomera.
Umukozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa Jilius Kayoboke yatangaje ko nyuma y’uko Bralirwa itari igifite uruhushya rwo kwenga Guiness, batekereje ikindi kinyobwa kiri mu bwoko bwa Guiness ariko kirushijeho kuryoha cyakorerwa abanyarwanda bagasanga Legend ari yo nzoga ikwiye.
Yagize ati “Ku isoko ryo mu Rwanda, abanyarwanda bahoraga basaba inzoga ikomeye ariko iri ku giciro gitoya. Twishimiye natwe kubagezaho iki kinyobwa ku bantu baha agaciro abo baribo.”
Inzoga ya Legend yemerewe abantu bari hagati y’imyaka 25 kugeza kuri 45 bazi kujyana n’iterambere, bafungutse mu mutwe kandi biyubaha.



















TANGA IGITEKEREZO