Abakozi ba Lemigo TV, imwe muri televiziyo zikiri nshya zikorera mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko igihe kigeze ngo abanyamakuru bagaragaze umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda rwashegeshwe bikomeye.
Itsinda rigizwe n’abakozi ba Lemigo TV ndetse na bagenzi babo bakorera Lemigo Hotel bagera kuri 60 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ryatanze ubu butumwa nyuma yo gusobanurirwa amateka ya jenoside n’uruhare itangazamakuru ryagize muri ayo mateka mabi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe muri uru rwibutso, ndetse n’uruhare bimwe mu bitangazamakuru byagize muri Jenoside, ubuyobozi bwa televiziyo Lemigo bwasanze ngo igihe kigeze ngo umunyamakuru afate iya mbere mu kubaka igihugu cyashegeshwe na Jenoside kandi bamwe muri bagenzi babo babigizemo uruhare runini.
Gakuru Jean Damascene, Umuyobozi w’iyi televiziyo yavuze ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bikwiye kugendera ku ntero imwe ari yo “Ntibizongere”, kandi abanyamakuru bagaharanira kubaka igihugu binyuze mu mwuga wabo.
Yagize ati “Umunyamakuru ajye atangaza ibyagirira Abanyarwanda akamaro, aho gushaka ibyabatanya. Igihe kiragenze ngo itangazamakuru ryubake igihugu aho kugisenya kugira ngo ibyo twabonye [Jenoside] bitazongera kubaho, ndetse tunaharanire ko bitazagira ahandi biba ku Isi.”
Gakuru yongeyeho ko abanyamakuru badakwiye kuba ibikoresho cy’abashaka gukora ibikorwa bibi, ahubwo bakwiye kuzuzanya mu kubaka u Rwanda ruzira ikibi aho kiva kikagera.
Ubuyobozi bwa Lemigo bwasabye abagizweho ingaruka na Jenoside bakiriho, kudaheranwa n’agahinda bagaharanira kwiyubaka, maze uwabagiriye nabi yifuza ko bashira agakorwa n’isoni z’uko bafite icyizere cyo kubaho.
Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’urwibutso, ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwanageneye urwibutso sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.


















TANGA IGITEKEREZO