00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gucukura amariba azatuma abaturiye imipaka batazongera kuvoma hanze y’igihugu

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 28 May 2018 saa 12:49
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC) cyatangaje ko kigiye gucukura amariba ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rwo kugoboka abaturage bayambukaga bajya kuvoma.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Muzola Aimé yatangaje uwo mushinga bafite ubwo Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraga abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’igihugu imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2018/2019.

Intara y’Amajyaruguru ni imwe mu yagaragaweho ko abaturage bayo baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda bakunze kuvunika bajya gushaka amazi muri icyo gihugu.

Ku ikubitiro, WASAC ivuga ko igiye gucukura amariba muri iyo ntara, azatuma abaturage batongera kuruha bambuka hanze y’igihugu; nyuma hakazabaho imishinga yo kuhageza imiyoboro y’amazi.

Muzola yagize ati “Murabizi neza ko ku mipaka yacu uhereye mu majyaruguru hagiye haboneka abantu bava mu gihugu bakajya kuvoma hakurya, turavuga tuti aho kugira ngo umuntu yambuke, n’ubwo gukora umuyoboro byaba bihenze ariko hari ikintu cyakorwa kugira ngo abone amazi atiriwe yambuka umupaka. Tuzahera mu majyaruguru tukagenda ducukura amariba, abantu babone amazi mu gihe duteganya imishinga miremire ijyana amatiyo.”

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kizanakomereza ku yindi mipaka iri mu zindi ntara.

U Rwanda rufite imishinga itandukanye igamije kongera amazi haba mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.

Inteko Ishinga Amategeko iherutse no gutora itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, bitegaganyijwe ko mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85 % muri 2017.

Iyo ntego yo kugeza amazi meza kuri bose izagerwaho ari uko hubatswe kandi hanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu Mujyi wa Kigali n’iyindi migi no mu cyaro; hazongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi ave kuri m3 182,120 agere kuri m3 303,120.

Ubanza ibumoso ni Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, ari kumwe n'abayobozi muri MININFRA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages