Aba bakozi bashinzwe kujya inama cyangwa ibitekerezo bishingiye ku mategeko ku kigo muri rusange cyangwa ku mukozi w’ikigo wakenera ubujyanama bushingiye ku mategeko mbere yo gufata umwanzuro ufitanye isano n’ikigo akorera.
Nubwo uyu mukozi aboneka hafi muri buri kigo cya Leta, usanga hari ubwo ikigo cyisanga mu bihombo biturutse ku myanzuro iba yafashwe hatabanje kugisha inama uyu mujyanama.
Ku rundi ruhande, hari n’aho umunyamategeko ubwe agishwa inama agatanga inama zishobora gushyira mu kaga ikigo bitewe no kudashishoza cyangwa kudakurikirana ibintu kugira ngo hafatwe imyanzuro yihuse, kandi ikurikije amategeko.
Abajyanama mu by’amategeko kenshi bifashishwa mu gutegura amasezerano cyangwa mu bihe by’imanza.
Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yarangiye muri Kamena 2026 igaragaza ko hari aho leta yashoboraga guhomba arenga miliyoni 900 bitewe n’amakosa yagaragaye mu gutegura no gukurikirana amasezerano.
Iki gihe kandi hagaragaye dosiye 228 z’imanza Leta yisanzemo aho zari zishingiye ku masezerano ibigo bya Leta byabaga bifitanye n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byigenga. Muri izo dosiye, izigera kuri 27 Leta yarazitsinzwe.
Mu nama yahuje abajyanama mu by’amategeko na Ministeri y’Ubutabera ndetse n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Burayobera Umuzayile Bibiane yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa ibyo amasezerano ateganya ku gihe, kudafata ibyemezo bikenewe ku gihe nk’iyo habayeho impinduka mu masezerano ari byo byiganje.
Yagize ati " Abajyanama mu by’amategeko bakwiye gutanga umusanzu mu kunoza imicungire y’amasezerano. Ni byiza gukurikirana ibijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ku gihe. Hakwiye kwibandwa mu gucunga impinduka mu masezerano, hagafatwa ibyemezo ku gihe hacungwa neza ibijyanye n’ingwate ziri mu masezerano ".
Yakomeje avuga ko kuzuza inshingano neza ku bajyanama mu by’amategeko biri mu bikwiye kwitabwaho kuko biri mu bifite uruhare runini muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere (NST).
Ati " Turi kureba uburyo abajyanama mu by’amategeko bahugurwa ku bijyanye no gutegura neza amasezerano. Muri uyu mwaka w’igengo y’imari turifuza ko abadafite imyamyabumenyi mu gutegura amasezerano; Diploma in Legislative Drafting (DLD) cyangwa Diploma in Legislative Practice (DLP) bose bazahugurwa bakayihabwa”
Mukandungutse Charlotte, akaba n’umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko nubwo hari aho barangara, hari na bamwe mu bakozi b’ibigo batibuka kugisha inama abanyamategeko, banazigirwa ntizubahirizwe.
Kuri ubu hari umushinga w’itegeko rishya riteganya inshingano z’umujyanama mu by’amategeko ku masezerano ikigo gifitanye n’impande zitandukanye, aho rizaba rifite ingingo 700.
Raporo ya 12 ku gipimo cy’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard) ya 2025 y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobirere(RGB) yerekana ko inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda iri 81,6%, MINIJUST ikaba ifite intego kuyigeza ku 100%.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!