Byavuzwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Dr Mukabaramba Alvera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, ubwo yari mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru yasuye imiryango iherutse kubura abayo bishwe n’inkuba yabakubise mu Cyumweru gishize.
Dr Mukabaramba yari kumwe na Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu gikorwa cyo gufata mu mugongo no guha ubufasha imiryango yaburiye abayo mu kiza cy’inkuba.
Yavuze ko Leta igiye gushyira ingufu mu kugeza imirindankuba ahakunze kwibasirwa n’inkuba harimo no mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyabimata aho iherutse gukubita abaturage bari gusenga yicamo 16.
Yagize ati “Imirindankuba irahenda niyo mpamvu Leta igomba kugira icyo ikora kugira ngo ishyire imirindankuba ku nzu zihuriramo abantu benshi, ari iza Leta n’iz’abikorera. Hari imirindankuba twabonye iyo uyishinze ahantu irinda abantu nko muri metero 100 uzengurutse aho hantu, hari n’uwo ushobora gushyira ahantu ukarinda umudugudu wose, biterwa n’ukuntu ungana”.
Agaruka ku biciro byayo, Dr Mukabaramba yavuze ko imirindankuba ihenze bikaba bitakorohera abaturage kuyigurira yemeza ko Leta izagerageza kubibafashamo.
Ati “Twabonye bihenda guhera kuri miliyoni zirindwi, urumva ko nta muturage wawubona ariko Leta izokora uko ishoboye ku buryo yashyira imirindankuba ahantu henshi kandi tubona inkuba ariho zikunze gukubita”.
Hari aho imirindankuba yamaze kugezwa ikoma mu nkokora inkuba
Dr Mukabaramba yavuze ko mu gihe gishize mu Karere ka Karongi hakunze kwibasairwa n’inkuba ariko nyuma yo kuhashyira imirindakuba ntaziheruka.
Ati “Nk’urugero raporo twabonye muri Midimar ni uko i Karongi hamaze kujya imirindankuba ibiri, irinda ahantu hanini kandi mu mwaka wose ihamaze inkuba ntaho yakubise. Tukumva rero mu duce tw’u Rwanda turi kugaragaramo inkuba nyinshi cyane cyane nka hano i Nyaruguru Leta yagombye kugira icyo ikora kugira ngo irinde abaturage”.
Abifite n’abikorera basabwe ubufatanye
Mu butumwa bwahawe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru hakubiyemo kwirinda inkuba uko bashoboye ariko abifite n’abikorera bubaka inzu zihenze bakibuka kujya bashyiraho imirindankuba.
Dr Mukabaramba yavuze ko hari imirindankuba igura amafaranga ibihumbi 500 ku buryo abafite ibikorwa bibyara inyungu bayigurira. Kimwe mu byo Leta igiye gushyiramo ingufu ni ukwigisha abaturage no kubereka aho ababishoboye bagurira imirindankuba.
Ati “Igiciro gito nabonye ni ibihumbi 500, abaturage bayabona ni bake ariko hari n’abayafite. Icyo tugiye gukora ni ukwerekana aho iyo mirindankuba ishobora kugurirwa n’ubishoboye akayigura ariko na Leta igakora ibyo igomba gukora n’abafatanyabikorwa”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yibukije uturere dufite ikibazo cy’inkuba kwibuka gushyira mu ngengo y’imari yatwo kugura imirindankuba.
Mureshyankwano kandi yasabye abanyamadini bubaka insengero n’abandi bazamura inzu zihuriramo abantu benshi kujya bibuka gushyiramo imirindankuba asaba n’abayobozi ku nzego z’ibanze kubafasha kujya bakora igenzura ko byubahirizwa.
Mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu, inkuba iherutse gukubita urusengero yica abaturage 16 barimo gusenga abandi bagera ku 140 bajyanwa kwa muganga.
Kugeza ubu abenshi baravuwe barataha abasigaye mu bitaro ni abantu umunani barimo umwe urembye wajyanye kuvurirwa muri CHUB.



















TANGA IGITEKEREZO