00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gushyira ‘ukuboko’ kwayo mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse, abadepite bagize impungenge

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 24 May 2023 saa 05:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangaje ko Leta iri gukora inyigo izatuma na yo yinjira mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse nyuma yo gusanga uyu mushinga ugenda biguru ntege.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023, ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Ibi biganiro byibanze kuri gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ikomeje kudindira n’ibijyanye no kubyaza umusaruro ubutaka buherereye mu Turere twa Gasabo (Ndera) na Kicukiro (Busanza, Kanombe).

Inyigo iri gukorwa na Leta biteganyijwe ko izasozwa muri Kanama uyu mwaka, yerekana uburyo Leta yakwinjira muri iyi gahunda. Yitezweho gutanga igisubizo ku kibazo cy’inzu zikenewe zitajyanye n’umuvuduko w’izubakwa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko gahunda yo kubaka inzu ziciriritse itajyanye n’abifuza inzu ku isoko.

Yagize ati “Ibibazo byabayemo ni ibihe, hafatwa izihe ngamba, ese aho kugira ngo ibi bintu tubiharire abikorera bakomeza barwane nabyo, kuki Leta itakwinjiramo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku buryo ingorane zabayemo zivaho.’’

Ibibazo by’imiturire ahanini bigusha ku buke bw’inzu ziciriritse ziri ku isoko ndetse n’ubushobozi bwo kuzigondera hamwe na hamwe usanga buri hasi.

Leta hari ibyo yakoze mu kugabanya ikiguzi cy’inzu ariko haracyari ingorane ari na zo zikeneye gukurwaho.

Nibura mu 2050, igenamigambi ryerekana ko 50% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali, iwukikije n’indi iwunganira.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ibiri gukorwa bizafasha kubaka inzu zijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Ati “Inzu iba iciriritse kuri nyirayo bitewe n’ubushobozi cyangwa amafaranga winjiza.’’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire rigena ko nibura inzu iciriritse iba itarengeje 30% by’amafaranga umuntu yinjiza.

Yakomeje avuga ko Leta ari byo iri kwigwaho ku buryo hubakwa inzu zishobora gukodeshwa cyangwa zikagurwa igihe kirekire uyikodesha.

Ati “Ni ukujyanisha n’uko inzu ziciriritse zikwiye kuba zimeze bigendanye n’ubushobozi buhari.’’

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangaje ko mu mezi ane i Kigali hazagezwa bisi 105 mu gukemura ikibazo cy'ingendo rusange cyabaye karande

  Abadepite bagaragaje impungenge z’ishoramari rya Leta mu nzu ziciriritse

Hindura Jean Pierre yavuze ko Leta igenda iva mu ishoramari ritandukanye ikaryegurira abikorera, anagaragaza ko ariko bikwiye kugenda no mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse.

Ati “Ibintu byinshi Leta irabivamo ibiha abikorera. None Leta ifite ubutaka yaguze, izajya ibanza ibubyaze umusaruro, ntabwo muzatuma rwa rwego rw’abikorera rusubira inyuma.’’

“Ubutaka ko buhari mwabubahaye, bakubaka inzu. Na bo mukababwira muti inzu zigere ku bo zigenewe zihendutse.’’

Depite Marie Thérèse yagaragaje ko hakenewe igenzura ryimbitse mu kwirinda ibibazo nk’ibyabaye mu Mudugudu wo kwa Dubai aho inzu zubatswe zitujuje ubuziranenge.

Ati “Niba izi nzu zuzuye ni nde wemeza ko zujuje ubuziranenge? Ubu ntitwari kugira ikibazo cya Dubai.’’

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ibikorwemezo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, bikwiye kuba bifite abahanga mu gupima ubuziranenge bw’inyubako mbere y’uko ikoreshwa.

  Bamazwe impungenge

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko hari ibiri gukorwa ku buryo buri mushoramari “azajya aba afite abagenzuzi basuzuma imirimo aho igeze ndetse hagashyirwaho inyandiko [form] ku buryo enjeniyeri yemeza ko ifite ubuziranenge.’’

Yasobanuye ko ukuboko kwa Leta mu ishoramari ry’inzu ziciriritse kutagamije gutambamira abashoramari ahubwo ari ukurushaho kunoza uko bikorwa.

Ati “Leta yo ifite ubutaka yagiye izigama ishobora guha abashoramari mu nyungu z’igihugu. Si ukuvuga ngo Leta igiye mu ishoramari ryagutse, aho kugira ngo umushoramari runaka ajye gufata inguzanyo ku nyungu ya 15%, hari uburyo Leta ibona amafaranga ku nyungu ya 1%, 2%, ahubwo ikaba yayaha abashoramari.’’

“Leta ntishaka kuza ngo ifate umusozi yubake, hari uburyo yakwinjiramo, igashyiramo ukuboko, ikabigenzura. Ibyo bizatuma Leta ishobora kugenzura iri shoramari. Aho kujya gufata miliyari 100 Frw ugasanga biroroha kuyagenzura. Si ukuvuga ngo Leta igiye kwinjira mu bwubatsi. Aho kugira ngo umwe yijyane, Leta ishyiraho ingamba cyangwa ikigo cyihariye kireba uko amafaranga akoreshwa.’’

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko “muri iki gihe abikorera, ni bo birwariza’’ ndetse Leta “yabigenzuraga muri tekiniki ariko mu buryo bw’amafaranga itarimo.’’

Ingamba za Leta zisanzwe zo kunoza imiturire iciriritse ni ugukomeza korohereza abubatsi kubona ibikoresho bihendutse ndetse hari inganda ebyiri z’amakaro zigiye gutangira ndetse n’urwa sima ruri kubakwa i Muhanga.

Guverinoma y’u Rwanda ishaka kuzamura umubare w’abatuye mu mijyi bakava kuri 18% bakagera kuri 35% mu 2024, ni ukuvuga ko bazagera ku baturage miliyoni 2,7.

Inyigo y’Imiturire yakozwe mu Mujyi wa Kigali mu 2018 yerekanye ko hakenewe inzu 310.000 hagati ya 2017 na 2023.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages