00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gushyiraho uburyo bwo kwandika no kubika amakuru y’abanyarwanda bari mu mahanga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 July 2020 saa 07:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari gutegurwa uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bajya buzuza amakuru yabo mu ikoranabuhanga ku buryo igihe igihugu gikeneye inzobere mu rwego runaka cyajya kibanza kureba ku bushobozi bw’abanyarwanda bagiye guhaha ubumenyi mbere yo kureba abanyamahanga.

Mu kiganiro ku Kwibohora ku nshuro ya 26 cyahuje abayobozi batandukanye n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, Rudasingwa Laurette uri muri leta ya Texas yabajije icyo Guverinoma iri gukora kugira ngo uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga rurusheho guhabwa agaciro.

Minisitiri Biruta yavuze ko igikomeye kugeza ubu ari uko abanyarwanda bazi ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi umunyarwanda aho ava akagera akaba afite ubwo burenganzira.

Yavuze ko u Rwanda rugiye gushyiraho uburyo bwo kwandika no kubika amakuru y’abanyarwanda bari mu mahanga kugira ngo hamenyekane aho baherereye n’ubushobozi bafite.

Ati “Icya mbere duteganya gukora mu minsi ya vuba ni ugushyiraho uburyo bwo kumenya abanyarwanda baba mu mahanga n’ubushobozi butandukanye bafite tukabamenya.”

Muri iryo koranabuhanga rizabika ayo makuru, umunyarwanda uri mu mahanga azajya ashobora guhindura amakuru ye nk’igihe yungutse indi mpamyabumenyi cyangwa indi ntambwe yateye.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo bizatuma igihe hakenewe inzobere runaka babanza kureba no kumenyesha abanyarwanda kugira ngo ababyifuza batange umusanzu wabo kandi n’u Rwanda rukajya gutumiza abanyamahanga rwabanje kureba mu banyarwanda bagiye guhaha ubumenyi.

Ati “Tuzashyiraho uburyo biyandikisha, ku buryo umuntu ashobora no kujyamo niba hari icyahindutse, niba hari indi mpamyabumenyi yabonye akayongeraho kugira ngo tubamenye aho baherereye hirya no hino noneho ayo makuru tuyahuze n’ibikenewe mu gihugu cyacu”.

Yakomeje agira ati “Niba dukeneye abarimu bigisha imyuga nabyo tubimenyekanishe tubibabwire niba hari ababishaka bumva bagira urwo ruhare batubwire kandi natwe turebe tuti twashakaga abanyarwanda bazobereye ibi n’ibi kandi hano hari abanyarwanda barimo twababonye.”

Kugeza ubu abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’igihugu dore bo bitwa ‘Intara ya Gatandatu’ nyuma y’Intara enye zigize igihugu n’umujyi wa Kigali.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yo mu 2019 yerekana ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza imbere mu gihugu yiyongereye ku gipimo cya 158% kuva mu 2010.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2005, bohereza mu gihugu buri mwaka, ari hagati ya miliyoni 3.6 na miliyoni 8.6 z’amadorali ya Amerika, mu gihe hagati ya 2006 na 2010 yavuye kuri miliyoni 25 agera kuri miliyoni 98.2 z’amadorali.

Yavuye kuri miliyoni 98.2 muri 2010 agera kuri miliyoni 253 z’amadorali mu 2018 asaga miliyari 250 z’amanyarwanda.

Minisitiri Biruta yavuze ko mbere yo guha akazi abanyamahanga hazajya harebwa niba nta munyarwanda ubishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages