00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye kongera amafaranga ishyira muri ‘Mutuelle de santé

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 August 2019 saa 08:34
Yasuwe :

Guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Guverinoma izongera amafaranga ishyira mu bwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de santé’, bwakunze kurangwa n’ikibazo cy’ubushobozi.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board-RSSB) kivuga ko iyi nyongera ingana na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda izongera izafasha muri gahunda yo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Imibare ya RSSB igaragaza ko ingano y’imisanzu y’abanyamuryango ba mutuelle de santé harimo nayo leta yabageneraga ari milyari 32.8, mu gihe ayo bakoresha angana na miliyari 47.4 ibintu byatumaga bagira igihombo cya miliyari 14.6 buri mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi mukuru wa RSSB, Tusabe Richard yavuze ko icyemezo cyo kongera amafaranga Guverinoma ishyira muri mutuelle de santé kiri mu iteka rya Minisitiri w’Intebe, ryagiye hanze ukwezi gushize.

Yagize ati “Iri teka ryemejwe rizadufasha kubona nibura miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Muri iri teka rishya Leta izajya itanga angana na miliyari esheshatu muri mutuelle de santé mu buryo butaziguye, mu gihe andi azava muri serivisi zitangwa na polisi, ibigo by’itumanaho, amande acibwa mu bucuruzi ndetse andi akava mu mafaranga acibwa kuri serivisi zitangwa na kompanyi y’imikino y’amahirwe yose hamwe akuzura miliyari 10 FRW.

Tusabe yongeyeho ko nubwo agera kuri miliyari 3.5 azava mu bigo by’itumanaho hagikenewe ubundi buryo bwo gutera inkunga ubu bwishingizi kugira ngo hirindwe ibindi bihombo bishobora kubaho.

Ati “Hari indi nyigo iri gukorwa izatwereka ahandi twakura amafaranga kubera ko buri mwaka amafaranga dutanga muri mutuelle de santé ariyongera uko serivisi z’ubuzima zirushaho kwegerezwa abaturage, ibi bizadufasha gukomeza gutanga serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi ndetse n’abazitanga bishyurwe ku gihe”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane, avuga ko iyi nyongera y’amafaranga ije nk’igisubizo kuri serivisi z’ubuzima zirushaho gukenerwa

Ati “Kuva ubu bwishingizi bw’abaturage bwajyaho, ubukangurambaga bwo kwihutira kujya kwa muganga bwagenze neza n’abasuzumwa barushaho kwiyongera, bikaba ari ibintu byiza nta bukana bwa Malaria bukiri mu Rwanda”.

Yongeyeho aya mafaranga aje yiyongera ku musanzu w’abanyamuryango ataje kuwusimbura, ko byaba byiza ahubwo ugeze ku 100%.

Aya mafaranga kandi azafasha mu gushimangira imikorere irambye y’ubu bwishingizi dore ko bukoreshwa n’abagera kuri 88% muri miliyoni 12 z’abatuye u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Tusabe Richard yavuze ko kongera amafaranga ashyirwa muri mituweli azatuma hanozwa itangwa rya serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages