Mu gihe gito kiri imbere hagiye gusohorwa Itegeko-teka rigena umushahara fatizo abakozi bazajya baheraho bumvikana n’abakoresha muri buri cyiciro cy’umurimo mu Rwanda.
Nta tariki nyakuri itangwa iri tegeko rizasohokera, ariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko iri tegeko ubu rigeze ku rwego rwo kunonosorwa aho nyuma yo kugezwa ku Nama y’Igihugu y’umurimo ubu riri kuganirwaho mu nzego zinyuranye, by’umwihariko mu baturage.
Aganira na IGIHE, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye yagize ati “Ni iteka rizaba rireba abaturage bose muri rusange, bagomba kuribona bakabitangaho ibitekerezo hagafatwa umwanzuro ryamaze kuganirwaho mu nzego zose.”
Paul Ruzindana, ushinzwe Amategeko y’abikorera ku giti cyabo muri MIFOTRA avuga ko buri cyiciro cyagiye kigenerwa umushahara umukozi n’umukoresha bazajya baheraho bumvikana.
Avuga ku kamaro k’iri tegeko teka, Ruzindana yatanze urugero agira ati “Ubundi nko mu rwego rw’abikorera, buri mukoresha yahembwaga bijyanye n’imiterere ya Company ye (ikigo akorera) agendeye ku bushobozi yifitiye, ariko iri tegeko nirisohoka buri cyiciro bagiye bakigenera umushahara fatizo umukoresha akwiye guheraho baganira umushahara azajya ahemba umukozi we.”
Iri tegeko ubusanzwe byari biteganijwe ko risohoka mu 2014, ryitezweho kurengera benshi mu bakozi binubiraga umushahara fatizo utakijyanye n’ibiciro biri ku isoko n’agaciro k’ifaranga, kuko hakigenderwa ku washyizweho mu 1974, w’igiceri cy’ijana (100).
MIFOTRA ivuga ko hari n’andi mavugurura menshi yunganira iri tegeko ari gukorwa mu gufasha baba abakozi n’abakoresha mu mirimo yabo, ari na yo mpamvu iyi Minisiteri iri kugenda mu turere twose tugize u Rwanda, ihura n’inzego z’abikorera bagahugurwa ku itegeko ry’umurimo, banasobanurirwa uko hagiye gutorwa intumwa z’abakozi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamasendika y’Abakozi (COTRAF) bwagaragaje ko umushahara uhabwa abakozi benshi mu Rwanda utajyanye n’igihe, aho abarenga 62% bahembwa atageze ku bihumbi 50 ku kwezi http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/62-by-abakozi-mu-rwanda-bahembwa .



















TANGA IGITEKEREZO