Leta ihomba miliyari zisaga 11 Frw z’amazi atakara atageze ku baturage buri mwaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura mu Rwanda (WASAC) cyatangaje ko ibarura giheruka gukora mu 2017, ryagaragaje ko mu gihugu hose hari imiyoboro ireshya na kilometero 390 yangiritse ikeneye miliyari zisaga 13 Frw kugira ngo isanwe, amazi akomeze kugera ku bafatabuguzi uko byifuzwa.

WASAC igaragaza iri gukora ibishoboka byose mu kugabanya ingano y’amazi atakara atageze ku baturage ari ku kigero cya 38% mu gihe ibipimo mpuzamahanga bisaba ko atagomba kurenga 20.5%. Ibi bigatera igihombo cy’asaga miliyari 11-13Frw ku mwaka.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwaganiraga n’abanyamakuru kuri politiki yo kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku banyarwanda.

Kuba ayo mazi atakara atageze ku bafatabuguzi, bikoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage amazi meza, ivuga ko mu 2024 buri muturarwanda azaba afite amazi meza nibura adakoze urugendo rw’iminota 30 agiye ndetse avuye kuyavoma. Gusa intego u Rwanda rufite ni uko nibura mu myaka itanu ayo mazi azagabanuka akagera kuri 25%.

Umuyobozi wungirije wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yavuze ko ayo mazi angana na 38% atagera ku bafatabuguzi atuma Leta ihomba asaga miliyari 11 Frw.

Ati “Usanga dufite igihombo kiri hagati ya miliyari 11-13Frw. Mu bikorwa byo gukwiza amazi uzakora ugira igihombo ariko icyo duharanira ni ukugera ku bipimo mpuzamahanga bya 20.5%. Tubariye kuri ibyo bipimo, twaba duhomba miliyari 7-8 Frw.”

Umuhumuza avuga ko nubwo ayo mazi akenshi atagera ku baturage bitewe n’imiyoboro y’amazi iba yangiritse kubera impamvu zitandukanye zirimo gusaza, kwangizwa n’ibikorwa rememezo cyangwa ibikorwa by’abaturage ari igihombo kuko yagakwiye gufasha abaturage batayafite.

Ati “Tubarura imiyoboro isaga 390 ikeneye gusanwa, hari inyigo yakozwe mu 2017 yatwerekaga ko twakenera miliyari 13Frw.”

WASAC ivuga ko igikenewe cyane ari imbaraga za buri muturarwanda mu kubungabunga ibikorwa remezo, bakirinda gutiza umurindi isuri, kwirinda ibikorwa byangiza imiyoboro nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no gutanga amakuru mu gihe hari ahantu babonye yangiritse hagasanwa bitarangirika.

WASAC igaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi arenga metero kibe ibihumbi 180 ku munsi naho abakiliya bayo bose basaga 216 000.

Leta ihomba miliyari zisaga 11 Frw z’amazi atakara atageze ku baturage buri mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza