00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yahamije ko guca amabati ya ’Asbestos’ atari imitwe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 17 February 2016 saa 01:14
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kiratangaza ko leta idashobora gutekera imitwe abaturage bayo, ibasaba kuvanaho amabati ya ’Asbestos’ mu gihe yaba ntacyo atwaye.

Kugeza ubu abaturage bo muri Canada bibasiwe na kanseri iterwa n’amabati ya ’Asbestos’.

Ayo mabati ni nayo asakaje nyinshi mu nzu zikomeye za kera mu Rwanda, impano u Rwanda rukomokora ku bakoloni.

Mu Rwanda, amabati ’Asbestos’ yakoreshejwe henshi ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero, zagaragaraga nk’iz’abakire guhera mu myaka 1900.

Iryo sakaro ryafatwaga nk’irihendutse ku Isi, ryubakishijwe henshi, muri Canada ho banaryubakishaga n’inkuta z’inzu.

Leta y’u Rwanda yamenye ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri,maze itangira urugamba rwo kuyirwanya.

Abaturage bamwe babyita imitwe ya Leta ikoresha ngo ibone amafaranga, ishyiraho abakozi bayisakambura ndetse no kwinjiza imisoro ikomoka ku biyisimbura bitumizwa mu mahanga.

Ese koko Leta yatekeye imitwe abaturage?

‘Leta ntitekera imitwe abaturage bayo’, ni igisubizo Eng Didier Sagashya, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ( RHA) yahaye umunyamakuru wari ubajije icyo kibazo mu kiganiro icyo kigo giherutse kugirana n’abanyamakuru.

Yagize ati “Si imitwe, kuko Asbestos yateye kanseri abaturage, icyo kibazo muri za Canada kirahari guhera mu myaka 1960, abaturage batangiye kurega abayibazaniye.”

Ayo mabati agira utuvungukira duhumekwa mu mwuka tukangiza ibihaha bigafatwa na kanseri.

Eng Sagashya yavuze ko mu Rwanda hagwa imvura ifite imbaraga yomora utwo tuvungukira ku mabati tukaba twateza ibibazo.

Kampayana Augustin, Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro yavuze ko aho kurwaza abaturage bose kanseri, ayo mabati yavanwaho mu rwego rwo kwita ku baturage.

Yagize ati “ Ni imitwe ngo Leta ibone ayahe mafaranga, ko na yo iyavana ku nyubako zayo. Si imitwe ahubwo ni gahunda nziza ya Leta ku baturage bayo.”

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwafashe umwanzuro guhera muri 2011 ko ayo mabati agomba gukurwa ku nyubako zose mu gihe cy’imyaka itanu ku buryo muri 2016 nta nyubako yagombaga kuba igisakajwe Asbestos.

Bitewe n’amikoro make y’igihugu, iyo gahunda igeze ku kigero cya 45% ishyirwa mu bikorwa, ariko Leta irimo gushaka abikorera bavana ayo mabati ku nyubako zayo zose ku buryo mu mwaka utaha nta nyubako ya Leta cyangwa iy’abikorera azaba akirangwaho.

Kuvanaho ayo mabati bisaba ubwitonzi ku buryo nta tuvungukira tuvaho, abasambura baba birinze, ibyasambuwe bitabwa ahantu habugenewe kugira ngo bidateza ikibazo.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ku Isi ryemeza ko buri mwaka abantu basaga ibihumbi 107 ku Isi bicwa n’indwara ziterwa na Asbestos. Abantu basaga miliyoni 125 baracyugarijwe na yo, bamwe kuyiraramo abandi baracyakora mu birombe icukurwamo.

Guhera mu mwaka wa 2011, muri Canada hafunzwe ibirombe byose bicukurwamo Asbestos.

Hagati y’imyaka 2007-2012 abakozi basaga 1 200 basabye impozamarira y’imirimo bakoze mu birombe bicukurwamo Asbestos kuko yagiye ibatera ibibazo bikomeye.

Indwara ya Mesothelioma iterwa na Asbestos yishe abasaga ibihumbi bine hagati y’imyaka 2000-2001 muri Canada.

Amazu asakaje asibesitosi aracyari menshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages