Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil, yavuze ko abavuga ko Leta ishimuta baba bibeshye banayibeshyera, kuko Leta idashimuta, ahubwo ifata abanyabyaha, mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yahaye abanyamakuru ku wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2014.
Iki kiganiro cyari kigamije kwerekana ishusho y’ibyo Polisi y’igihugu yagezeho mu mezi atatu ashize.
Ikibazo cy’abantu baburirwa irengero bikavugwa ko bashimuswe ni kimwe mu byagarutsweho, bikanatindwaho n’abanyamakuru.
Ku mubare w’abasaga 200 bivugwa ko bamaze gushimutwa, Minisitiri Fazil Harerimana yavuze ko bidashoboka ko abo bantu bose baburirwa irengero ngo Leta ibyirengagize, ko n’iyo byabaho ikabyirengagiza amahanga ntiyaterera iyo.
Minisitiri yasabye abantu bose bakoresha ijambo ‘Gushimuta’ bavuga kuri Leta kuryibagirwa. Yagize ati:”Leta ntishimuta, irafata.” Yagaragaje ko ibyo gushimuta ntabyabayeho, kandi ko nta n’ibizigera bibaho mu Rwanda kuko n’ababa bari mu maboko ya polisi baba barafashwe batashimuswe.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yongeyeho ko abantu babeshya ngo baburiwe irengero babifitemo izindi nyungu, kuko ngo abo Polisi ifata ni inzerezi ikazijyana i Gikondo by’agateganyo, cyangwa bakajyanwa Iwawa kugorororwa, naho abanyabyaha bagashyikirizwa inkiko bitarenze nyuma y’iminsi itanu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa, yagaragaje ko impanuka zagabanutseho 34%, kandi zigabanuka mu buryo bwose, ari ku gipimo cy’ubwinshi bwazo, mu mibare y’abo zihitana cyangwa se abo zikomeretsa. Yagaragaje kandi ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwibungabungira umutekano bumeze neza ariko bukwiye kongerwamo ingufu.
Ku kibazo cya Ruswa ikomeje kuvugwa muri Polisi cyane cyane ishami ryo mu muhanda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko iyi Ruswa yagabanutse, kandi bakomeje gushyiramo umurego ngo irusheho kurandurwa.
IGP Emmanuel Gasana yongeye kandi kwihanangiriza umuntu wese wumva ko yakorana n’umwanzi w’igihugu ko ntacyo yageraho ko n’abagiye babigerageza abenshi muri bo batawe muri yombi.
Ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu IGP Emmanuel Gasana na Minisitiri w’umutekano bishimiye ko inzira zikoreshwa n’abacuruza abantu zamaze kumenyekana, basaba buri wese kuba maso, kandi ubuze umuntu we akihutira kubinyekanisha.
Na none ku kibazo cy’impanuka mu muhanda, byatangajwe ko hari umushinga uri kunozwa, ngo ukoze amakosa mu muhanda ye kujya acibwa amafaranga gusa, ahubwo na permis ye izajya ikurwaho inota, uwo amanota azashirana agahita yamburwa uruhusa rwo gutwara imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO