Leta y’u Rwanda igiye guhagurukira kurushaho guhangana n’abahohotera abana n’abagore ivugurura ivugura itegeko rihana abahohoteye ababahohoteye, ikongera ibigo byita ku bahohotewe kandi ikarushaho kwita ku bimenyetso.
Mu mibare yagaragajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzirwa mu nama y’igihugu ya 12 y’Umushyikirano, abana 1682 bahohotewe mu mwaka wa 2012, mu gihe mu wa 2013 babaye 1445.
Mu mwaka wa 2012, abagore 244 bafashwe ku ngufu, mu gihe mu wa 2013 babaye 281.
Iyi mibare yagaragaje ko ikibazo cy’ihohoterwa kigikomeye nubwo hagiye hafatwa ingamba zitandukanye ariko bikavugwa ko itegeko rihangana n’iri hohoterwa hari abona riha urwaho abakora iri hohoterwa.
Tariki ya 22 Ukuboza 2014, i Kigali habereye inama yahuje inzego zirebera hamwe ubuvugizi bwakorwa kuri serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisitiri Gasinzigwa yagaragaje ko leta y’u Rwanda ifite ingamba zitandukanye zo guhangana n’iri hohoterwa hafashwa abahohotewe kwiyumva mu muryango nyarwanda kimwe n’abandi.
Ibigo byita ku bahohotewe(One Stop Center) bizava kuri 9 bibe 17 mu mwaka utaha. Hazashyirwaho kandi ikigo cyo kubika ibimenyetso ku bahohotewe, ndetse no mu gihugu hose hubakwe ibigo bitanu (Safe houses) bizajya biha ubufasha bw’ibanze abahohotewe.
Umuyobozi wa Laboratwari ipima ibimenyetso , Kigali Forensic Laboratory, CSP Morris Muligo yasabye Abanyarwanda kwita ku bimenyetso biherwaho harebwa niba hari uwahohotewe.
Urugero ni imyenda y’ukekwaho guhohoterwa itagomba kubikwa hamwe n’iy’ukekwaho kumuhohotera, kutavanga udukingirizo twakoreshejwe n’ututakoreshejwe n’ibindi.
Abaganga nabo basabwe gukora raporo z’abahohotewe neza. Urugero ni nk’igihe ashobora kubona amasohoro k’ukekwaho guhohoterwa yarangiza ntabishyire muri raporo.
Raporo yeretswe abari muri iyi nama yagaragaje ko mu mwaka wa 2014 ihohoterwa ryiyongereye mu turere twa Ruhango na Gatsibo ugereranyije n’uwari wayibanjirije.
Urugero ni uko mu karere ka Ruhango bari 16, ariko bakaba 30 mu wa 2014, mu gihe muri Gatsibo bavuye kuri 40 bakaba 71.
Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie, yasabye inzego zose guhangana n’iri hohoterwa abona ryafashe intera ahereye kuri iyi mibare.



















TANGA IGITEKEREZO