00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda igiye kongerera igihe impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na

Mukaneza M. Ange

Kuya 23 February 2015 saa 01:20
Yasuwe :

Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko igiye kongerera igihe impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuva ku myaka 5 yari isanzwe kugera ku myaka 10.

Ibi ni ibyasohotse mu Iteka rya Minisitiri ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 13 Gashyantare, rigena igihe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rumara ndetse n’ibisabwa kugirango rwongererwe igihe.

Aganira na The New Times, mu cyumweru gishize¸Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr. Alex Nzahabwanimana, yavuzeko amabwiriza azashyikirizwa Minisitiri w’Ubutabera kugirango akorerwe ubugororangingo mbere y’uko asohoka mu Igazeti ya Leta.

Ibi bizaba bije ari nk’igisubizo ku batwara ibinyabiziga¸ dore ko umwaka wari ushize zimwe mu mpushya zatanzwe muri 2009 zirangije igihe, kandi benshi muri bo cyane cyane abakora ingendo za kure bagahura n’imbogamizi mu kwambuka imipaka.

Abafite imyaka 70 kuzamura, bazajya bahabwa uruhushya rumara imyaka 3, n’aho abafite kuva ku myaka 65 kuzamura bakazajya bahabwa uruhushya ruzajya rurangira yujuje imyaka 73.

Dr. Nzahabwanimana yavuze ko igitekerezo nyamukuru ari uko, uko abantu bagenda begera izabukuru, ari ko n’imbaraga zigenda zigabanuka¸bikaba ari ingirakamaro ko abaganga babizobereye bongera bagapima ubushobozi n’imbaraga by’abatwara ibinyabiziga.

Ati “Ni ngombwa ko tumenya ukuri. Iyo umuntu afite imyaka 85¸ hanyuma ukamuha uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rumara imyaka 10¸ ntibyoroshye ko yaba agifite ubushobozi yahoranye bwo gutwara. Byose bikorwa ku bw’umutekano.”

Mu gihe kugira ngo hatangwe uruhushya rushyashya hazakomeza kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 50,000¸ kugira rwongererwe igihe hazajya hishyurwa 5000, ariko umuntu akabanza gusabwa icyemezo cyatanzwe na muganga wemewe n’amategeko.

Igihe amabwiriza azaba amaze gushyirwa ahagaragara¸ abatwara ibinyabiziga bafite impushya zarangije igihe¸ bazahabwa amezi 6 yo kuba barangije kongeresha igihe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi¸ The New Times yari yatangaje ko abatwara imodoka nini¸ cyane cyane abakoresha umuhora wa ruguru (Kigali-Mombasa) binubira ko polisi babafata kubera impushya zabo zarangije igihe.

Umwaka ushize Leta yari yasohoye amabwiriza ya Minisitiri yongerera igihe impushya zo gutwara ibinyabiziga¸ ariko abazifite bavuga ko ayo mabwiriza aba yometse ku mpushya atemerwa¸ cyane cyane muri Kenya.

Abatwara ibinyabiziga bakirije yombi icyo cyemezo

Jackie Kabagema, umushoramari uteganya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga¸ yavuze ko ari igitekerezo cyiza¸ ko ari byiza kuba abantu batazajya bishyura amafaranga y’u Rwanda 100¸000 mu myaka 10, ariko ko ari iby’agaciro ko ubuzima bw’abantu bwitaweho, yongeraho ko ntawe ukwiye guhabwa uruhushya rw’ubuzima bwe bwose.

Jean Omar Masudi, utuye ku Kimironko¸ mu mujyi wa Kigali yavuze ko kuba umuntu azajya asabwa uruhushya rwa muganga ari igitekerezo cyiza ku ruhande rwabashyiraho amategeko.

Hagati aho¸ Minisitiri Dr. Nzahabwanimana yatangaje umushinga w’itegeko werekana uburyo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzaba rumeze¸ ni ukuvuga indeshyo¸ icyo ruzaba rukozwemo ndetse n’ibizarugaragaraho.

Umuntu wese wifuza uruhushya rwo mu cyiciro A cyangwa B agomba kuba afite kuva ku myaka 18 kuzamura¸ n’aho ku mpushya ziri mu byiciro byo hejuru¸ utwara ikinyabiziga agomba kuba afite byibura imyaka 20¸ nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda¸ umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mumuhanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages