00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda igiye kunyaga Sosiyete y’Abanyamerika ubutaka yayigabiye i Kayonza

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 5 December 2014 saa 07:34
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye gutesha agaciro amasezerano yari yagiranye na sosiyete y’Abanyamerika Eco-Fuel yo guhinga igihingwa cya Jatropha, kibyazwa ingufu amavuta atwara ibinyabiziga, ikayambura ubutaka bungana na hegitari 8600 kuko itabubyaje umusaruro ufatika.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine aherutse kugaragariza Inteko ishinga amategeko ko rwiyemezamirimo witwa Eco-Fuel yananiwe kubyaza umusaruro ubutaka yari yahawe ngo ahingeho Jatropha, afasha (…)

Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye gutesha agaciro amasezerano yari yagiranye na sosiyete y’Abanyamerika Eco-Fuel yo guhinga igihingwa cya Jatropha, kibyazwa ingufu amavuta atwara ibinyabiziga, ikayambura ubutaka bungana na hegitari 8600 kuko itabubyaje umusaruro ufatika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine aherutse kugaragariza Inteko ishinga amategeko ko rwiyemezamirimo witwa Eco-Fuel yananiwe kubyaza umusaruro ubutaka yari yahawe ngo ahingeho Jatropha, afasha kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine

Yagize ati“Uko bigaragara ntabwo arimo abyaza ubu butaka umusaruro, Leta irateganya gusesa aya masezerano.”

Aya masezerano Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi avuga ko Leta igiye gusesa, yari yemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu Kwakira 2009, aha uburenganzira bwo gukora umushinga wa miliyoni 35 z’Amadolari y’Amerika (US$) sosiyete Eco-Fuel, mu guteza imbere iki gihingwa kibyara ingufu zikomoka ku buhinzi.

Leta y’u Rwanda yahaye uyu rwiyemezamirimo hegitari 8600 mu mirenge ya Rwinkwavu , Murama na Mwiri mu karere ka Kayonza kw’ikubitiro, inemera kuzatanga izindi hegitari 1600, kugira ngo intego yo gutanga litiro miliyoni 16 z’ingufu zikomoka ku buhinzi hagati y’imyaka 6 n’irindwi.

Igihingwa Jatropha kibyazwa ingufu

Aya masezerano yemereraga iyi sosiyete kubyaza umusaruro ubu butaka mu myaka 49, bigafasha u Rwanda mu cyerecyezo rwari rufite cyo kuba kimwe mu bihugu by’Afurika bya mbere bikoresha ingufu zikomoka ku bimera, hagamijwe kugendera ku murongo isi yihaye wo kugabanya ibyanduza ikirere.

Eco-Fuel Global y’Abanyamerika na Eco-Fuel Positive y’Abongereza, byagombaga gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu Ikoranabuhanga (IRST), gisanzwe gitunganya izi ngufu zikomoka ku bimera.

Jatropha ni kimwe mu bihingwa abadepite bari bakemanze uburyo kibyazwamo umusaruro, bituma Minisitiri ufite ubuhinzi mu nshingano atumizwa gutanga ibisobanuro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages