00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda igiye kwishyura umuturage wari umaze imyaka 6 arenganywa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 November 2014 saa 09:16
Yasuwe :

Bukobwa Perusi utuye mu karere ka Gatsibo agiye kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4 800 000) y’imitungo ye yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda muri aka karere, nyuma y’imyaka itandatu ikibazo cye kitabonerwa umuti
Ikibazo cya cyashyikirijwe inteko ishinga amategeko nyuma y’aho Bukobwa atinze kwishyurwa bikamudindiza agakena intake yabajije guverinoma none yiteguye kugikemura.
Abadepite babajije umukuru wa guverinoma icyo izakora kuri iki kibazo cya (…)

Bukobwa Perusi utuye mu karere ka Gatsibo agiye kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4 800 000) y’imitungo ye yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda muri aka karere, nyuma y’imyaka itandatu ikibazo cye kitabonerwa umuti

Ikibazo cya cyashyikirijwe inteko ishinga amategeko nyuma y’aho Bukobwa atinze kwishyurwa bikamudindiza agakena intake yabajije guverinoma none yiteguye kugikemura.

Abadepite babajije umukuru wa guverinoma icyo izakora kuri iki kibazo cya Bukobwa Perusi, wari ufite isambu yacukuwemo umusenyi wo gukora umuhanda mu 2008 ntisubiranywe, maze inzu yari atuyemo ikajegajega kugeza iguye.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asubiza inteko ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko batangiye gukora ibisabwa.

Ati“Iki kibazo cya Bukobwa Perusi cyabayeho koko. Mu gihe Akarere ka Gatsibo kiteguraga kumwubakira, kasanze abana be bararangije kumwubakira. Nyuma yumvikanye n’Akarere ka Gatsibo ko ahabwa ingurane y’amafaranga.”

Guverinoma yashyizeho komisiyo yo kugaragaza ingano y’ubutaka bwagombaga gusubiranywa no gushaka amakuru ku bikoresho byari byubatse inzu ye, n’ingano yabyo; maze bihabwa agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi 800 (4,850,000 Frws ) Bukobwa arabyemera.

Murekezi yavuze ko aya mafaranga yashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015 kandi azishyurwa muri iki gihembwe .

Abadepite bakomeje kubaza impamvu iki kibazo cyirengagijwe hagashiea imyaka itandatu atari yishyurwa. Hasobanurwa ko habanje kwitabazwa komisiyo n’izindi nzego, ku buryo kuba agiye kwishyurwa ari intambwe itewe, ariko abadepite basaba ko ibibazo nk’ibi by’abaturage byajya bikemurwa ku gihe.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages