Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda - Rwanda Housing Authority (RHA) kiratangaza ko hagiye kuvugururwa utujagari tubangamye kurusha utundi tuboneka mu Mijyi ya Kigali, Huye na Musanze.
Ahagiye guherwaho mu kuvugururwa ni akajagari ko mu Kagari k’ Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, naho mu Mujyi wa Huye ni Akagari ka Gatobotobo, naho mu Karere ka Musanze ni akajagari k’ahitwa ‘Tête a Gauche’.
Esther Mutamba, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo avuga ko aha hantu muri iyi mijyi itatu ari ho hari utujagari tubangamye kurusha utundi mu gihugu, akaba ari ho hagiye guhe rwaho ariko nyuma hakazavugururwa n’utundi duce.
Mutamba avuga ko ibi bije mu rwego rwo gutuza neza Abanyarwanda, nyuma y’aho imibare igaragarije ko hafi 80% mu Rwanda batuye mu tujagari no mu manegeka, aho bubatse nta byangombwa bakaba batuye batagerwaho n’ibikorwa remezo ku buryo bworoshye.
Ngo uretse kuvugurura utu tujagari, abifuza gutura muri iyi mijyi bazatuzwa neza hifashishijwe ibishushanyo mbonera byakozwe.
“Icya mbere cyakozwe ku rwego rw’Igihugu, Leta y’u Rwanda yashyizeho igenamigambi ry’imiturire ari byo bishushanyo mbonera (Master Plan) guhera ku Mujyi wa Kigali n’indi mijyi yose yo mu Rwanda, igikurikiraho rero ni ugushyira ibi bishushyanyo mbonera mu bikorwa ahataraturwa hagaturwa neza, ahamaze guturwa nabi mu tujagari hakavugururwa ari nayo gahunda tugiye gukora.”
Mu kuvugurura utu duce, mu Mujyi wa Kigali bizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 400, mu tundi turere twa Musanze na Huye buri karere bizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 100.
Mu cyerekezo 20-20, biteganijwe ko 35% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza, naho abagera kuri 80% bakazaba batuye mu midugudu ku buryo bizagabanyaho imiturire y’akajagari ku kigereranyo cya 80%.



















TANGA IGITEKEREZO