Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2015 yemeje iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru basobanurirwa ibikubiye muri aya mateka ngo babigeze ku Banyarwanda, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yatangaje ko muri iri teka hakubiyemo ingingo ebyiri z’ingenzi.
Ati “…Imwe ni ivuga ko gucumbika abanyeshuri mu mashuri abanza bitemewe, indi ivuga ko aho byakorwaga kugeza ubu bahabwa igihe cy’imyaka itatu kugira ngo babe bashoboye guhuza imikorere y’ayo mashuri n’iri teka rya Minisitiri.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga wateguwe mu rwego rwo kugira ngo hanozwe ibirebana n’amacumbi cyane ko wasangaga rimwe na rimwe ashyirwaho mu buryo bumeze nk’ubw’akajagari.
Rwamukwaya kandi yavuze ko impamvu y’ibanze hafashwe icyi cyenezo ariko uko abana baba bagomba kuba hamwe n’ababyeyi babo muri iki kigero cy’amashuri abanza ngo babatoze byinshi.
Ati “Bigamije ko abana baba mu miryango , babane n’ababyeyi babo kuruta ko abana baba aho ababyeyi babo batari kumwe nabo.Ni ryo hame dushaka guha imbaraga kugira ngo ababyeyi bumve ko nta wundi ufite inshingano yo kwita ku bana babo, kubaha uburere kubatoza umuco Nyarwanda.”
Wasangaga hari ababyeyi bafataga amafaranga nk’azabafasha muri byose ntibite ku burere bw’abana babo.
Ati “ Wasangaga umubyeyi yumvako niba afite amafaranga icyo kwita ku mwana we ntikimureba azamujyana yishyure ishuri rikore ibindi byose, ariko ntabwo ari byo.”
Imyaka itatu yahawe ibigo 34 mu Rwanda byacumbikiraga abanyeshuri bibacumbikira kugira ngo bagere mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza iki gikorwa gihagarare, dore ko ngo abanshi batangiraga gucumbikira abiga mu mwaka wa kane.
Ati “ iyi myaka nuko muri icyo gihe azaba arangije umwaka wa gatandatu, ku buryo nyuma y’imyaka itatu nta shuri ribanza tuzaba dufite ricumbikira abanyeshuri.”
Minisitiri ushinzwe ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri Stella Ford Mugabo yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukomera kuri icyi cyemezo rwafashe kuko ari cyiza ariko atari ugutandukira mu gihe hari bimwe mu bihugu byo muri aka karere bifite amashuri abanza yigisha abo acumbikiye.
Ku babyeyi bashobora kuyagana muri ibyo bihugu ngo u Rwanda ntiruzafunga imipaka ngo batabajyanayo ariko nabo ngo bagombye kumenya ko uburenganzira bw’umwana bukwiye kubahirizwa , umwana akaba mu muryango we ari kumwe n’ababyeyi cyangwa abamurera.
Ati “…ntibyatubuza kubifataho icyemezo, twebwe mu Rwanda ahubwo biriya bihugu bibikora bikatwigiraho, kimwe nuko hari n’ibindi byinshi ibindi bihugu byigira ku Rwanda.”
Yongeye ati “ Tunabaye aba mbere byaba ari ishema batwigiraho. .. ni ukwita ku heza h’ejo habo , turubaka u Rwanda rw’ejo . Iriya myaka y’umwana niyo imuha icyerekezo ni amahame mpuzamhanga y’uburenganzira bw’umwana….”
Gusa ngo hari amashuri yihariye ashobora gucumbikira abana yo azahabwa uburenganzira wihariye ikibazo kimaze gusuzumwa, urugero rwatanzwe ni nk’ayigamo abana bafite ubumuba bwihariye.
Iri cyemezo kiraza cyunganira gahunda ya leta yo gufunga ibigo by’imfubyi abana bakarererwa mu miryango. Gusa hagaragajwe ko hari bamwe mu bayoboraga ibigo babonye iyi gahunda yo gufunga ibi bigo itangije bagashaka kugwa mu mutego wo kubihinduramo amashuri abanza abacumbikira.
Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO