Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2015 yemeje Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’Imijyi n’imyubakire.
Iri teka rizasohoka mu igazeti ya leta mu minsi ya vuba maze abanyuranya n’amategeko y’imyubakire n’ababibafashamo bagatangira guhanwa hakurikijwe amategeko iryo teka rigena.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo ibijyanye n’iyi nama n’imyanzuro yayifatiwemo cyabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana yasobanuye ibijyanye n’iri teka.
Yatangaje ko uzabigiramo uruhare iri tega rigena ibihano birimo ihazabu (amande) kuva ku bihumbi 50 kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Iteka iyo rije rizana umwanzuro rigafasha abantu gushyira mu bikorwa icyo riteganya.”
Yavuze ko uwahawe uruhushya rwo kubaka ku buryo butemewe, ahatemewe cyangwa ikitemewe, ariko akabona uruhushya rw’umuyobozi ubifitiye uburenganzira, cyangwa se undi wabyiyitiriye, akabona icyo cyangombwa, igihe bigaragariye ibyo bintu bigomba gukurwaho (gusenywa) ariko bikishyurwa na wa muyobozi watanze ibyangombwa.
Ati “Bamaze gusesengura neza ko yakwishyura uwo yahaye icyangombwa ku buryo butemewe akamwishyura ibyo yaba yaratakaje.
Yatanze urugero nk’igihe umuntu atanze uburenganzira bwo kubaka mu mbago z’umuhanda, nyuma bigaragaye ko Itegeko ribuza kuhatangira icyangombwa, uwatanze icyangombwa yishyura ikiguzi cyo gusenya ibyubatswe ndetse akanishyura ibyasenywe.
Ati “Wa wundi watanze cya cyangombwa azishyura ikiguzi cyo kuvanaho ibyubatswe ku buryo ashobora no kumukirikirana kugira ngo amusabe impozamarira.”
Umuntu utarahawe uburenganzira bwo kubaka akabirengaho “uwo nguwo ntacibwa amande gusa, tumusaba kuyikuraho, akanahagarikwa.”
Hari kandi n’uhabwa icyangombwa akanyuranya n’ibyo agomba kubaka, iyo ari inzu isanzwe yo kubamo acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, agasabwa kujya gushaka icyangombwa cyo guhindura iyo nyubako mu buryo ayishakamo.
Uwubatse ibitaro cyangwa ishuri nawe aba ahagaze agasabwa gutanga amande ya miliyoni zirindwi, akajya gushaka icyangombwa, byose bigakorwa yabaye ahagaze.
Usana cyangwa uvugurura inyubako atabiherewe uburenganzira nawe acibwa amande kuva ku bihumbi 50 kugera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, kandi agasabwa kujya gushaka ibyangombwa byo kuyubaka.
Abubaka inzu zo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane ni ukuvua inzu zo hejuru cyangwa imiturirwa basabwa kugira abagenzuzi mu bya tekiniki y’imyubakire (superiviseur), iyo atamufite acibwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ahagaritswe akongera kubaka yujuje ibisabwa, mu gukora ibi ikiba kigamijwe ngo ni uko hari aho ibikorwa nk’ibi bishobora guteza ibibazo birimo n’impanuka.
Dr Nzahabwanimana yavuze ko uyu mwanzuro uzatuma abayobozi bagiraga uruhare mu gutanga izi mpushya zo kubaka byanateraga akajagari muri iyi myubakire.
Muri aya mabwiriza kandi hagenwamo ko ufite ikibanza atagomba kukica ashyiramo inzu nto. Ikindi nuko ikibanza cyemewe ari meterokare 300, ufite ikirenzeho akazajya asora hakurikijwe ingero zirengaho.
Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO