Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanze kuzageza ibikorwa remezo ku baturage batarishyira hamwe n’abandi mu midugudu, abayobozi n’abaturage basabwa guhagurukira iki kibazo.
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko biciye muri EDPRS mu mwaka wa 2017, abanyarwanda 70% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, kugeza ubu agera kuri 21% gusa.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo isanga kugera kuri iyi ntego bisaba ubufatanye nkuko byagarutsweho na Minisitiri Musoni James mu mwiherero uhuje iyi Minisiteri n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, watangiye kuri iki cyumweru uzamara iminsi ibiri.
Yagize ati “Ntabwo twagenda dukurikira umuturage wese aho atuye mu kabande, ngo tuzabone uko tumugezaho ibikorwaremezo, ari amazi ari amashanyarazi, ari imiturire myiza. Turifuza ko bose batura mu midigudu bakabona ibi bikorwa mu buryo bwihuse.”
Avuga ko kugerwaho kw’iyi gahunda bizaturuka ku bufataye hagati y’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu buyobozi bwite bwa leta.
Mu Rwanda, nubwo ingomero z’amashanyarazi hafi ya zose ziri mu ntara y’Amajyaruguru iyi ntara iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma mu kugira abaturage benshi bagerwaho nayo.
Mu mibare igaragazwa n’iyi Minisiteri, amashanyarazi agera kuri 13% muri iyi ntara, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 10%, mu gihe iya mbere ari Umujyi wa Kigali ufite 51%, Uburasirazuba 17% n’Uburengerazuba 16,5%.
Kugeza amashanyarazi ku baturage 71% mu 2017, byari byariyemejwe na Guverinoma mu mwaka wa 2012, inshingano zihabwa ikigo cyahoze kitwa EWSA, ndetse yemera ko bizagerwaho.
Iyi ntego ariko isa n’itazagerwaho neza igihe cyose hari abagituye batatanye. Muri Gashyantare, 2013 Minisitiri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC yatangaje ko 74% by’abatuye mu cyaro bamaze gutura mu midugudu.
Icyo gihe MINALOC yavugaga ko mu ntara y’Uburasirazuba, 91.6 bari batuye mu midugudu, 72 mu y’Amajyaruguru, 72.2 mu Majyepfo, 65.7 mu Burengerazuba na na 32.5 mu Mujyi wa Kigali.
Kugez n’ubu ariko hari abataratura mu midugudu ahanini bitewe n’ubukene kuko badafite ubushobozi bwo kubaka inzu nshya mu midugudu.
Yves Muyange wari Umuyobozi Mukuru wa EWSA, yavuze ko bizagerwaho bitewe nuko hari gahunda yo kuba iki kigo kizajya kigeza amashanyarazi ku ngo nibura ibihumbi 100 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Yanagaragaje ko gukwirakwiza amashanyarazi byiyongereye ku kigereranyo cya 16% kuva mu mwaka wa 2008 kugera muri 2012.
Ubuyobozi bwa EWSA bwari bwemeye ko ibyangombwa birimo ibikorwa remezo bisabwa kugira ngo iyi ntego igerweho bihari.
Ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko uburyo ibikorwa bigamije iterambere bigenda bishyirwa mu bikorwa muri 2013, uwari Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ikomeje ibiganiro n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo habashe kuboneka izindi megawate 1000 ziyongera ku mashanyarazi ahari.
Yagize ati “Muri megawati 1,000 zikenewe, izigera kuri 320 zizabyazwa ingufu zikomoka ku mazi (Hydro Power), 300 zibyazwe muri gaze metane (methane gas), Megawate 310 zibyazwe amashyuza naho megawate 200 zibyazwe Nyiramugengeri.
Kongera ikoreshwa ry’amashanyarazi biri muri gahunda zihutirwa za Guverinoma y’u Rwanda kuko byoroshya iterambere rusange. Leta y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 4,7 z’amadolari kugira ngo izashobore kugera kuri iyi ntego.



















TANGA IGITEKEREZO