Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi aremeza amakuru avuga ko hari abanyeshuri 320 bo muri ako karere Leta yishyuriye amafaranga kandi batabaho.
Kankindi Leoncie avuga ko koko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bajyaga batanga imibare y’abanyeshuri mu maraporo kandi batabaho.
Yatanze urugero rw’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Munyuve wamaze kuburirwa irengero nyuma yo kumenya ko ari gukorwaho iperereza.
Kugeza ubu abanyeshuri batangiwe amafaranga batabaho barenga 320 mu gihe cy’umwaka wose wa 2012-2013.
Umuryango ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane wa Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) wamaganye ibyo bikorwa byatumye Leta yishyura amafaranga miliyoni zibarirwa mu 100 yishyurira abanyeshuri batabaho.
Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yasobanuriye umunyamakuru w’Izuba Rirashe uko iki kibazo giteye muri aya magambo…
"Muri gahunda y’imyaka 9 na 12, Leta hari amafaranga yatanze iyitanga kugira ngo afashe aba bana kuko burya buri mwana hari amafaranga aba agenewe muri iyi gahunda kugira ngo bige neza. Mu karere ka Rusizi rero bo bafashe abana batabaho[batiga] barabandika ndetse babakira ayo mafaranga muri leta, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agezeyo abo bana barabura, noneho ubuyobozi bw’Akarere bwisobanura buvuga ko ibi byakozwe kugira ngo babone amafaranga atubutse kubera ko ngo ayo babahaga adahagije.”
Madame Ingabire uyobora Transparency International Rwanda avuga ko bitumvikana ukuntu abayobozi bavuga ko bashakaga amafaranga mu bantu batabaho kugira ngo haboneke amafaranga yo gufasha abandi, ibi akabifata nk’ubujura bukomeye ku mutungo w’igihugu no ku bandi banyeshuri bateshejwe amahirwe yo kwiga.
Abayobozi batanu b’Akarere ka Rusizi barimo meya Nzeyimana Oscar batawe muri yombi mu minsi ishize, bakekwaho gukora impapuro mpimbano no gukoresha nabi umutungo wa rubanda.
Akarere ka Rusizi kandi karanzwe n’uko umwaka wa 2014 warangiye kabereyemo ibitaro n’ibigonderabuzima miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO