Aba baturage bamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi babo cyangwa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze z’aho batuye.
Bimaze kumenyekana, hashyizweho itsinda rikora ubugenzuzi ngo harebwe niba amakuru yatanzwe afite ishingiro. Iri tsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, Polisi y’igihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi.
Ubugenzuzi bwakozwe mu turere twose tw’igihugu, bwerekanye ko abaturage bagera ku bihumbi bitanu ari bo bari bariyandikishijeho ubutaka bwa leta mu buriganya.
Mu kiganiro na Gatera Athanase, uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi mu itsinda rishinzwe gukora iperereza ku mitungo ikekwa kuba yarigaruriwe n’abaturage, yatangaje ko iki kibazo kimaze kugaragara habayeho kwegera abo bireba bagasabwa gusubiza ibyangombwa by’ubwo butaka.
Yagize ati “nyuma yo gukora iperereza mu turere twose, habayeho kwegera abo bireba , [ni benshi bagera ku bihumbi bitanu], buri muntu agasobanura uburyo yabonye ubwo butaka, agasubiza n’ibyangombwa byabwo.”
Gatera yavuze ko igikorwa kitararangira kandi ko abaturage bakomeje gusabwa gutanga ibyo byangombwa ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze.
Intandaro yo kwiyandikishaho ubutaka mu buriganya
Muri iri perereza byagaragaye ko hari abantu batijwe na leta ubutaka bwo guteraho amashyamba cyangwa kawa, kubera imyaka myinshi bari babumaranye, bagize ngo ni ubwabo babwiyandikishaho bashaka kubutwara.
Gatera yavuze ko “Iyo leta igutije ubutaka, ibikorwa biriho biba ari ibyawe ariko ubutaka bukaba ubwa leta.”
Abandi ni abagendaga barengera ubutaka bwa leta cyangwa amashyamba byegeranye n’ibyabo; hakaba n’abandi bigaruriye ubutaka bwose, amashyamba , inzu bakabyiyitirira kandi bizwi neza ko atari ibyabo.
“Umuturage afite uburenganzira ku bikorwa biramba yakoze ariko ubutaka si ubwe”
Ubutaka bwagaragayeho uburiganya bwashyiriweho itambamira ku buryo nta muturage wemerewe kubuhererekanya n’undi.
Icyakora hari abari baramaze kubukoreraho ibikorwa biramba nko kubakaho inzu abandi bakabugurisha .
Gatera yavuze ko abaturage bafite uburenganzira ku mashyamba, inzu cyangwa ibikorwa biri ku butaka biyandikishijeho atari ubwabo, ariko ubwo butaka ari ubwabo, kugeza igihe leta izabishakira ikabwisubiza.
Yagize ati “Uwubatseho inzu kuri ubwo butaka ni iye, ariko ubutaka si ubwe. Tuvuge niba dusanze ubutaka ari ubw’akarere runaka, polisi ,Minirena cyangwa Minagri,bicarana n’umuturage bagakorana amasezerano y’uburyo uwo mutungo uzacungwa ,icyo gihe umuturage amenyeshwa ko icyo afiteho uburenganzira ari inzu, ubutaka atari ubwe..urumva ntabwo wa muturage twajya kumusenyera, ahubwo habaho kumwereka aho uburenganzira bwe bugarukira.”
Abaguze ubutaka n’abatari ba nyirabwo bashobora guhomba
Gatera Athanase yirinze kubyerura neza ko abaguze bene ubu butaka bazahomba ariko yagize ati “ iyo waguze n’umuntu ikintu kitari icye, amategeko afite uko abiteganya,...ariko mu rwego rwo gufasha abaturage kudasiragira mu nkiko impande zombi turazihuza tukazumvisha uko ikibazo gishobora gukemuka.”
Yakomeje agira ati “ icyo kibazo gishobora gukemuka wa wundi wagurishije yemeye gusubiza amafaranga uwo baguze.Ni ikibazo dushaka gukemura ku buryo bifasha abaturagekudasiragira mu nkiko cyangwa ngo biteze ibindi bibazo hagati y’abaturage nta leta.”
Ubuso bw’ubutaka bwigaruriwe n’abaturage ntiburagagaragazwa, mu gihe gukosora ibyangombwa by’ubutaka bitararangira. Ni igikorwa kizahoraho uko amakuru azagenda amenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO