00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yakemuye ibibazo by’ubutaka byari bimaze imyaka 10 mu Bugarama

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 18 December 2021 saa 12:19
Yasuwe :

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyikirije abaturage barenga ibihumbi bine bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere Rusizi, ibyangombwa by’ubutaka bya burundu nyuma y’igihe kirekire babitegereje.

Iki gikorwa cyo gutanga ubu butaka cyakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Guverinoma, kuko ubu butaka bwari busanzwe bufatwa nk’umutungo wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko icyemezo cyo gushyikiriza abaturage ubu butaka kigamije kubafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Uyu munsi twaje hano gushyikiriza ubutumwa abaturage bo mu Kibaya cya Bugarama, bari bamaze igihe baragejeje ku buyobozi bukuru bw’igihugu ikibazo bari bafite cy’ubutaka ndetse n’imitungo yabo bari bamaranye imyaka myinshi cyane ariko itabanditseho.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cyabo, ubuyobozi bukuru bwagifasheho umurongo, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubandikaho ubutaka.

Ati “Ni ibibazo byagiye bigaragazwa n’inzego zinyuranye ariko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatanze umurongo w’uko imitungo yabo ibandikwaho bityo bagashobora kuba bayibyaza umusaruro kurushaho kuko iyo utunze ibintu bitakwanditseho, isaha n’isaha babyamburwa."

Kiyana Jean Chrisostome uri mu bahawe icyangombwa cy’ubutaka gishya, yavuze ko kizamubera inzira yo kwiteza imbere kuko ubusanzwe yajyaga kwaka inguzanyo bakayimwima kuko nta cyangombwa cy’ubutaka yabaga afite, bigatuma atabona uko yiteza imbere.

Ati "Mbere naganaga ibigo by’imari ngiye gusaba inguzanyo bakambwira ngo nzane icyangombwa cy’ubutaka nkakibura, bigatuma ntashobora kwiteza imbere. Ubu ndishimye, ndashimira ubuyobozi cyane cyane Perezida wa Repubulika utumye duhabwa ubutaka bwacu kuko naryamaga nkumva igihe cyose baza bakahankura. Iki cyangombwa mbonye kigiye gutuma ngana ibigo by’imari bampe inguzanyo nanjye niteze imbere."

Ibi kandi byagarutsweho na Nteziryayo Innocent na we wahawe icyangombwa, akavuga ko azacyifashisha mu rwego rwo gusana inzu ye kuko atajyaga abikora, yibwira ko igihe cyose ashobora gusabwa kuva ku butaka atuyeho.

Ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka cyari kimaze igihe mu Murenge wa Bugarama, aho abaturage bo mu midugudu 16 bagera ku bihumbi bine batari bafite icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, aho babwirwaga ko ubutaka ari ubwa Leta nubwo bamwe bari bahamaze imyaka myinshi bahatuye.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, basuye abaturage bahawe ibyangombwa by'ubutaka
Ibyangombwa byatanzwe byashyikirijwe imiryango ibihumbi bine yo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi
Minisitiri Gatabazi yakurikiye igikorwa cyo gutanga inkingo za Covid-19 kiri kubera mu Kigo nderabuzima cya Gihundwe
Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri Habitegeko François basuye ubutaka bweguriwe abaturage
Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage bahawe ibyangombwa kubungabunga ubutaka bwabo no kububyaza umusaruro
Minisitiri Gatabazi yaboneyeho n'umwanya wo gusura Ikigo nderabuzima cya Gihundwe, yirebera uburyo serivisi z'ubuzima zitangwa
Minisitiri Gatabazi yaboneyeho umwanya wo gusura abaturage mu miryango yabo, bamusobanurira ibyo biteguye kugeraho nyuma yo guhabwa ibyangombwa bya burundu by'ubutaka
Abaturage bishimiye uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi wari wagiye kubashyikiriza ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Ubwo abaturage bashyikirizwaga ibyangombwa bya burundu by'ubutaka bwabo
Abaturage bagaragaje akanyamuneza nyuma yo gushyikirizwa ibyangombwa by'ubutaka bari bamze imyaka myinshi bategereje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages