Aya makuru ngo yaba yaratewe ni uko hamaze iminsi hasuzumwa uko izi nzuri zikoreshwa kuko iki kigo cyasanze inzuri zikoreshwa nabi kuko aborozi benshi bigaruriye ibisagara bya Leta, ibishanga ndetse n’ahagenewe amashyamba barahabohoza bahagira inzuri.

Kubera iri genzura, ngo amakuru yagiye atangwa rwihishwa, bamwe bakabwirwa ko inzuri zigiye kuvugururwa zikongera gutangwa bundi bushya, biteza akavuyo ku kigo cy’igihugu cy’ubutaka.

Umubitsi mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka Espérance Mukamana yavuze ko ikirimo gukorwa atari ugutanga inzuri.

Yagize ati “Ndagira ngo mbwire abasaba guhabwa inzuri ko nta zo turi gutanga, igikorwa turimo ni ugukosora, ni inzuri zatanzwe muri 2007-2008, ariko nyuma ya ho habayeho imicungire mibi aho umuturage yahabwaga hegitari eshanu yaba aturanye n’ubutaka bwa Leta ugasanga yarabwigaruriye.”

Akomeza avuga ko ikimaze iminsi gikorwa ari ukugaragaza amakuru y’ububiko bw’ubutaka, aho bajya muri buri karere bagaragariza aborozi ubuso bw’ubutaka bahawe kugira ngo ikibazo cyo kurengera bagenzi babo no kwigabiza ubutaka bwa Leta gikemuke burundu.

Yunzemo ati “Abaturage rero bumvise ko turi muri ibyo bikorwa hari benshi babyitiranyije bumva ko twaje gutanga inzuri kuko twabonaga amabaruwa menshi cyane ku kigo cy’ubutaka kandi tugomba gusubiza abaturage, ugasanga biri kudutwara umwanya munini. Nta nzuri turi gutanga ahubwo turi gukosora amakosa yagiye akorwa.”

Bamwe mu basabye inzuri baganiriye na IGIHE bavuga ko impamvu bihutiye gusaba inzuri ari uko hari amakuru bagiye bahabwa na bamwe mu bakora mu turere dukora kuri izi nzuri ko zigiye kongera gutangwa.

Gasangwa Innocent, wo mu Karere ka Rutsiro yagize ati “Njye impamvu nasabye nanze gusuzugura amakuru, wasangaga bayatanga nk’ibanga ubikubwiye ati ntuzagire undi ubibwira, kandi no muri za 2008 abenshi mu babonye inzuri ni uko batasuzuguye amakuru.”

Undi witwa Kamanzi John yagize ati “Ni umuntu ukora ku karere wanyibiye ibanga ko bagiye kongera gusubira mu nzuri bakazitanga bundi bushya, kandi na twe twabonaga abakozi bavuye i Kigali bongera gupima duhita twumva ko ayo makuru ari yo.”

Bamwe mu bigabije ibisigara bya Leta bavuga ko babitewe nuko nta bikorwa byakorerwagamo, bakabyigabiza bitwaje ko Leta ari umuturanyi mwiza, abandi bakemeza ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze baka ruswa aborozi bakabaha uburengenzira bwo kuragira muri ibyo bisigara n’ibishanga.

Inzuri za Gishwati zasaranganyijwe muri 2007-2008 zikora ku turere twa Nyabihu, Rutsiro, Rubavu na Ngororero.

Inzuri zasaranganyijwe aborozi n’amashyirahamwe y’aborozi zigera kuri 1139 zikaba ziri kubuso bugera kuri hegitari 11.749,86.

Inzuri zose ntabwo zifite ubuso bungana, aborozi ku giti cyabo bahawe inzuri zifite ubuso bugera kuri hegitari 5 buri umwe, aborozi bazihawe ni 964.

Amashyirahamwe y’aborozi yahawe inzuri zifite ubuso bugera kuri hegitari 10, amashyirahamwe yazihawe ni 175.