Gufungura abo bagororwa bakomerewe n’ubuzima ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu nama TI Rwanda yagiranye na Polisi, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’abandi kuwa 27 Ukwakira 2017, igamije gushaka uko abana bafunzwe bahabwa uburenganzira n’ubutabera no kureba ibindi bibangamira uburenganzira bw’abagororwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko abantu bashaje n’abarwaye indwara zidakira bakwiye guhabwa imiryango yabo.
Yagize ati “Ifungwa ry’abasaza cyangwa abarwayi bafite indwara zidakira ni ikibazo twagarutseho tureba ese Leta ntigomba gufunga ufite idakira kandi yarahemukiye umuryango nyarwanda, warangiza ukaba ariwo usigara umutunze.”
Mupiganyi yavuze ko hari ubwo usanga akeneye abamwitaho muri gereza ku buryo usanga byahinduye isura y’igihano bikaba nk’igihembo, avuga ko nubwo guhana biba bigamije no kugorora, bidakwiye gutwara Leta amafaranga.
Yagize ati “Nk’uwo muntu rero mu by’ukuri, nta kintu na Kimwe ushobora no kumuhinduraho, umwe mu myanzuro twari twavuze ni uko hakwiye gukorwa ubuvugizi bagashyikirizwa imiryango yabo yaba ariyo yikorera uwo musaraba nk’uko aba yarawubereye umuryango nyarwanda. Ariko Leta ntiyakomeza gufunga ushaje, urwaye utazakira imutunze, imugurira imiti yo kumubeshaho.”
Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, we avuga ko ibyo Leta itanga ku bagororwa barwaye cyane n’abashaje bikwiye gufasha abandi banyarwanda batishoboye.
Yagize ati “Nta nubwo ari icyo gusa, nemera ko wafunga umuntu kubera ko ushaka ko yishyura umuryango nyarwanda yahemukiye cyangwa ko bashaka ko yikosora, nagaruka azaze atagikora bya byaha, atakiri wa wundi. None umuntu afite imyaka 90 cyangwa 80, arwaye diyabete yamuzonze… uramufunga niba ari umwenda wa sosiyeti, yarawishyuye. No mu buzima busanzwe hari ubwo umuntu umuharira umwenda kuko ubona nta buryo bwo kukwishyura afite[…]. Biragaragara ko nta gihe kinini cyo kubaho afite, uramugumiza aho Leta niyo iri kumwitaho, abafata imiti, indyo zihariye ni Leta ibibaha… twe turavuga tuti ‘Nagende umuryango we unafite inshingano zo kumwitaho, umwiteho mu gihe ageze mu bihe bikomeye.”
Yavuze ko ayo mafaranga Leta yayashyira mu yindi mishanga ifasha abaturage irimo nko kugura imiti n’ibindi byafasha abandi batishoboye.
Kuri Ingabire, abafata ibyemezo bagomba gushyiramo ubushishozi mu gufungura abashaje cyangwa abarwaye kugira ngo hatazagira ababyitwaza kandi bakomeye.
Amategeko ntateganya ifungurwa ry’abakuze batarangije ibihano
Ingingo ya 27 y’Igitabo cy’amategeko ashyiraho akanagena Urwego rushinzwe amagereza, ivuga ko gereza igira umuganga ukurikirana abafunzwe kandi ko ufunze afite uburenganzira bwo kuvurwa nk’ubw’umuturarwanda wese udafunzwe ndetse ko gereza igira ahantu bavurirwa hakorana amavuriro y’aho yubatse; iyo adashobora kuhavurirwa yoherezwa ahandi kandi aramutse arwaye iyandura, ashyirwa ahabugenewe kugira ngo atanduza abandi, ubana n’ubwandu bwa SIDA ntahabwe akato.
Iya 38 yo itegenya impamvu zishingirwaho umugororwa afungurwa, harimo ifungurwa ry’agateganyo, imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, itegeko ritanga imbabazi rusange; kuba arangije igihano yakatiwe n’urukiko cyangwa arekuwe byemejwe n’urukiko; nta mpamvu y’uburwayi ivugwamo cyangwa ubusaza.
Impungenge k’uwafungurwa atarangije ibihano
Nubwo TI Rwanda uku, hari n’abagaragaje ko atari ikibazo cyo guhubukirwa bitewe n’uko umugororwa ari umuntu akenshi uba akurikiranyweho ibyaha bitandukanye yasize akoze, bishobora no kugira ingaruka zitandukanye agarutse, bizwi neza ko atarangije ibihano nk’uko byasobanuwe n’Umukozi w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me. Mugabo Fidele.
Yagize ati “Njyewe ndibaza ikibazo, ko kubafunga bihenda igihugu ku rundi ruhande ubwo turi kuvuga ko kubafungura aribyo byaba ari ukuvana umuzigo kuri Leta kubera ibyo ibatakazaho ariko ntiturebe aho gusa, turebe n’uwo yakoreye icyaha […] Gufungura umuntu ngo ni uko arwaye cyangwa ashaje ariko uwo yakoreye icyaha akumva ko mu rwego rwo korohereza igihugu ari ukumurekura bakabana murumva kidakomeye?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko ari ingingo koko ikwiye kwigwaho ati “Icyo numva, ku ruhande rumwe biragaragara ko ari ikibazo no ku rundi ni uko. Ubwo ndumva abanyamategeko bakwiye kugenda babitekerezaho byombi.”
Mu 2015, iyi ngingo yateje impagarara hagati ya Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko yifuzaga ko abasaza n’indembe barekurwa bagataha ariko Minisiteri yari iy’ umutekano irabyamagana.
Abadepite bagaragazaga ko Leta ibatakazaho akayabo k’amafaranga kandi nta kintu bakibasha gukora, ko ayo mafaranga yagakwiriye gukoreshwa ibindi bifitiye Igihugu Akamaro.
Icyo gihe, Uwari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Halerimana, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yaba yarakoze icyaha noneho ngo mu gihe ageze mu zabukuru arekurwe, avuga ko batavuga ko amafaranga apfa ubusa mu gihe akemura ikibazo cy’umutekano w’igihugu, ko ukemura icyo kibazo atareba ikiguzi.



















TANGA IGITEKEREZO