Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu Rusange rigena ko indishyi yemejwe yishyurwa mbere mu gihe kitarenze iminsi 120. Gusa akenshi ibi ntibikurikizwa kuko hari aho usanga hashize imyaka batahabwa ingurane.
Umuyobozi w’umushinga uteza imbere ubutabera mu Rwanda , Seth Karamaga, avuga ko “Ingurane igomba gutangwa mbere yo kwimura umuturage ariko inshuro nyinshi siko bikorwa. Abaturage basabwa kwimuka mbere yo guhabwa ingurane.”
Inyigo iheruka gukorwa na Kaminuza ya Massachusetts n’ihuriro nyarwanda ry’abafasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum Rwanda, yagaragaje ko abaturage benshi bahura n’ibibazo mu guhabwa ingurane.
Muri ibyo bibazo harimo kuba batinda kuyihabwa, gushyirwaho amananiza, guhabwa ingurane igice n’ibindi kandi bakaba nta rwego ruzwi bagezaho ibyo bibazo.
Iyo nyigo yanagaragaje ko Guverinoma yananiwe gushyiraho komite ishinzwe gukurikirana inzira kwimura abaturage binyuramo kuva bitangiye kugeza birangiye.
Igaragaza ko iyo komite ishyizweho, yafasha abaturage bagiye kwimurwa n’ikigo kibimura, igakurikirana ibibazo biri mu gusinya ku byangombwa by’ingurane no gukemura ibindi bibazo bigaragara mu gihe cyo kwimura abaturage.
Iyo nyigo ikomeza igaragaza ko ‘abimurwa inshuro nyinshi bahabwa igihe kidahagije, hakabura komite yo kubikurikirana no kurengera inyungu zabo.’
Inyigo igaragaza ko amategeko n’inzego bikeneye kuvugururwa, hakabaho imikoranire myiza no gukurikirana ibibazo by’abayobozi batajya bagera mu baturage ngo bamenye ibibazo bafite, bigatuma bitinda gukemurwa.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Mukamana Espérance, yabwiye Rwanda Today ko abashinzwe gutanga ingurane ariko badakurikiza amategeko.
Ati “Uburenganzira bw’abatuage bugomba kwitabwaho ntihagire ikibazo bagira mu gihe bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange. Ikibazo ni uko abashinzwe kubikora badakurikiza inzira zikubiye muri Politiki zibigenga uko bikwiye.”
Iyo nyigo isaba ko hashyirwamo politiki isobanura neza ingamba z’imikoranire ku buryo amategeko akurikizwa neza kandi abaturage bagahabwa amakuru ku gihe.
Isaba kandi ko hajya hatangazwa raporo igaragaza uburyo butabogamye bwo kwishyura indishyi, gukemura vuba ibibazo byagaragajwe n’abaturage kandi Minisiteri ibifite mu nshingano ikabikurikirana.
Ibi bibaye mu gihe Guverinoma ihanganye n’ikibazo cy’imiryango ituye ‘Bannyahe’, yategetswe kwimuka igaha ubutaka bwabo rwiyemezamirimo ngo abwubakeho inzu zijyanye n’igihe.
Aba baturage bifuje ko bahabwa ingurane z’amafaranga bakajya kwigurira ahandi batura ariko Leta igashaka kubimurira mu mudugudu w’icyitegererezo, bagahabwa ingurane y’inzu, impande zombi zinanirwa kubyumvikanaho.



















TANGA IGITEKEREZO