00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yasabwe gushyiraho itegeko rirengera umuco ku bijyanye n’ubukwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 September 2017 saa 08:28
Yasuwe :

Impuguke mu muco nyarwanda zigaragaza ko ugenda ukamukamo indangagaciro, by’umwihariko ubukwe kuko burimo ibibazo byinshi haba mu mitegurire yabwo, uburyo bushyirwa mu bikorwa bikanagira ingaruka mu mibanire y’abashakanye.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’Inteko Nyarwanda y’umuco n’ururimi, nyuma y’aho urubyiruko rwinubiraga ko rubangamiwe n’ikiguzi cy’inkwano kiri hejuru; bwagaragaje ko mu myiteguro y’ubukwe ababyeyi basigaye bahezwa ntibayigiremo uruhare biturutse ku macakubiri ashingiye ku madini, uturere cyangwa ku moko no kuba bamwe mu rubyiruko rwabaye mu mijyi iyo bagiye gukora ubukwe banena ababyeyi bakagira n’isoni zo kuberekana, ibituma bakoresha ababyeyi b’abakodeshanyo.

Mu biganiro byahuje abanyeshuri bo muri Kaminuza, abanditsi bakaba n’impuguke ku muco nyarwanda n’abandi bayobobozi mu nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, kuri uyu wa Kane mu bikorwa byahariwe icyumweru cyo gusoma no kwandika, bagaragaje ko ibyo bibazo byose bigaragara mu mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubukwe nyarwanda bunengwa ko bwacitse amazi, byakemurwa no kwandika ibitabo no gusoma ibivuga ku muco nyarwanda.

Umwanditsi w’ibitabo bitandukanye birmo icyamamaye cyane cyitwa Isiha Rusahuzi, yanditse mu 1987, Gasimba François Xavier Munezero, yatangaje ko abana batagisoma kubera guhugira muri filimi z’urugomo.

Yagize ati “Bikomoka mu Rugo ari naho dushaka kubikemura. Njyewe mbyibwirije nashyizeho gahunda yitwa ‘urugo rusoma’. Ibyo biri muri gahunda nihaye nk’umwanditsi wabonye igihembo mpuzamahanga. Bihera mu rugo kuko hari ibintu bibiri mutakwirengagiza abanyamakuru banakoramo. Icyitwa Televiziyo hari ubwo ureba umuco w’abana wo gusoma ugasanga yabaye terera iyo. Bakurikira za filimi z’intambara n’ibindi birimo ubugizi bwa nabi ariko ntibakurikire umuco by’umwihariko wo gusoma.”

Yongeye ati “Murandasi yabaye muranduzi yo kurandura umuco, kera ko bacaga imigani, bagasakuza, byari uburyo bwo kubigisha kumenya ibintu, ubu aho igitabo cyaziye cyimuwe n’ibyo […] Mufite uruhare rwo gutoza abana gusoma, hari bamwe babikora, umugani yumvise mu binyamakuru ashobora gushaka igitabo urimo. Hari abajya batubaza uko babona ibitabo bikubiyemo imigani, ibisakuzo n’ibindi.”

Yakomoje ku mvugo z’abubu zikoreshwa n’abantu mu gusaba nk’izigaragara mu ndirimo ya Danny Vumbi yise ‘Ni Danger’, abanenga agira ati “Kubera ko badasoma ibyanditswe na Bigirumwami, Ndekezi, ibyo twanditse, ibyanditswe na Nzagibwami n’abandi. Birahari kandi ni ikimeyetso cy’uko badasoma. Si ibyo gukinisha, ubukwe bukozwe nabi bushobora kugira inkurikizi ku mibanire y’abashakanye.”

Yakomeje avuga ko Leta ikwiye gushyiraho itegeko abasezeranya abantu bakabanza kumenya niba imihango ibanziriza ubukwe nko kurangwa, gufata irembo, gukwa n’ibindi yakozwe bakabona kubasezeranya kuko ariyo ikwiriye gusigasira umuco ndetse ko Leta ikwiye abanditsi kugeza hose ibitabo kugirango abantu basome.

Ati “Basomye bagasobanuza banahanga udushya ariko tukaza twinjira mu muco wacu.”

Umwanditsi Nzagibwami Elifazi, yatangaje ko zimwe mu mpamvu zitera isenyuka ry’ingo bitewe n’imitegurire mibi y’ubukwe zirwanywe, hakwiye gukorwa ubukangurambaga ku rubyiruko, bakaganirizwa ku ngaruka n’uko zakumirwa ndetse bagasoma n’ibitabo biba byaranditswe.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques, yatangaje ko kutamenya gukurikiranya imihango y’ubukwe ari amakosa akomeye.

Yagize ati “Mu mihango y’ubukwe, akenshi kubera kutabimenya cyangwa kubyitiranya uko bikurikirana hazamo ibibazo, nerekanye ko kujya mu murenge babicurikiranya bikaza mbere yo gusaba no gukwa. Impamvu mvuga ko ari ikosa, mu murenge bababaza niba umuryango warabahaye uburenganzira kandi bakanabaza niba mwarakoye n’icyo mwakoye bakacyandika.”

Yakomeja asobanura ko benshi babishinzwe bakwiye kubagira inama ko ibyo bikorwa mbere y’iminsi ibiri kandi ko hakozwe ubukangurambaga ku nzego bireba.

Dr Nzabonimpa yavuze ko muri rusange umuco wo gusoma ukiri hasi ariko ko hari ubukangurambaga Leta ikora bwo gushishakariza abantu kwandika no gusoma ibitabo kugirango abasoma batabura ibyo basoma, gukoresha amarushwanwa yo gusoma mu mashuri, gufasha abanditsi n’ibindi.

Ubusambanyi, ubutinganyi, ikoranabuhanga urubyiruko ruvomamo filime z’ubusambanyi ni bimwe mu byangiza urubyiruko rukononekara mu bwonko hakiri kare nk’uko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ibitangaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages