Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 14 Kamena 2018 mu nama yahuje inzego za leta, Sosiyete Sivile n’izindi zifite aho zihuriye no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, igamije kubishakira umuti uhamye.
Umuyobozi w’iryo huriro, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko bakora ibishoboka byose birimo ubukangurambaga ariko mu gihe Leta itongereye amafaranga ikibazo ntigikemuka.
Ati “Icyo kibazo mu by’ukuri murumva ko gikeneye gushorwamo imari […] Nubwo kivugwa cyane ariko iyo witegereje ingengo y’imari za minisiteri zitandukanye no mu turere, usanga kidahabwa ikwiriye akaba ariyo mpamvu natwe twasabye kandi dukomeje gusaba ko Leta nayo igerageza kugaragaza ubwo bushake yongera iyo igenera iki kibazo.”
Muhamyankaka yavuze ko yasanze mu ngengo y’imari igihugu kigenera ibikorwa byo kurwanya imirire mibi itarenga 1,7 %.
Mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi, mu ngengo y’imari ya 2017/18, amata ahabwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi yatwaye asaga miliyari ebyiri mu zisaga miliyari 2115,4 Frw by’ingengo y’imari y’uwo mwaka.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko kimwe mu bibangamira gahunda yo kurandura iki kibazo ari imyumvire.
Ati “Imyumvire nicyo gikenewe kuko niyo washyiramo amafaranga menshi udahinduye imyumvire ntacyo wageraho. Niturebe bya bindi bito bidakeneye n’iyo ngengo y’imari birakorwa? Niba bakubwiye bati ‘gira isuku, gira ubwiherero’ kuko n’umwana ntiyakurira mu mwanda ariko nk’icyo cyo kukubwira isuku aryame heza, arare mu nzitiramubu […] Gusa byose birakenewe.”
Yasoje avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ingengo y’imari nke kuko hari n’ibyo usanga bidasaba ihambaye bidakorwa uko bikwiye.
Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) ya 2016, yagaragaje ko mu barenga miliyoni 660 bari munsi y’imyaka itanu ku Isi, abasaga miliyoni 159 bari bafite ikibazo cyo kugwingira; 7,4% bafite icya bwaki; 6,1% bakagira icy’umubyibuho ukabije nka bimwe mu bituruka ku mirire mibi.
Ubushakashatsi bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Politiki z’Imirire, bwagaragaje ko mu 2017, abana bari munsi y’imyaka itanu muri Afurika bafite ikibazo cyo kugwingira bari ku gipimo cya 32%.
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS) ryerekanye ko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bigabanuka ku muvuduko wa 1, 3 % buri mwaka. Abari bagwingiye bageraga kuri 38% bavuye kuri 51% mu 2005 na 44% mu 2010; abana 9% bafite ibilo bidahagije ugereranije n’imyaka yabo; 2% bafite ibidahagije ugereranyije n’uburebure bafite naho 37% bafite amaraso adahagije.



















TANGA IGITEKEREZO