00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yashyize ahagaragara urutonde rwa kariyeri zayo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 8 February 2016 saa 01:55
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwirinda ko amabuye yihariye akenerwa mu bikorwa by’inyungu rusange yakoreshwa aho adakenewe, Minisiteri y’Umutungo kamere yashyize ahagaragara urutonde rwa kariyeri za leta ziri hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Evode Imena yavuze ko nta rutonde rwari ruhari rugaragaza aho kariyeri za Leta ziherereye kandi itegeko rya mine na kariyeri rifite ingingo ivuga ko hashyirwaho kariyeri zahariwe ibikorwa by’inyungu rusange (kariyeri za Leta).

Imena yavuze ko impamvu izi Kariyeri zishyirwaho ari ukugira ngo hirindwe ko amabuye yihariye akenewe mu bikorwa byihariye nko kubaka ibibuga by’indege ndetse n’ibindi bikorwa remezo yakenerwa ntaboneke.

Ati ”Urugero nk’ahantu hagwa indege haba hakenewe amabuye adasanzwe afite uburyo akomeye bitandukanye nandi. Ntitwifuza ko ayo mabuye yazakoreshwa mu bindi bikorwa bisanzwe bidakeneye amabuye y’umwihariko twazajya kubaka ikibuga cy’indege tugasanga y’amabuye twayakoresheje twubaka amazu, n’imiferege kandi bishobora kubakishwa amabuye asanzwe.”

Imena yakomeje avuga ko urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara kugira ngo bamenye aho ayo mabuye ari ndetse hanazirikanwe ko anagenewe ibikorwa rusange.

Urutonde rwa kariyeri za Leta rugaragara ku mugereka w’Amabwiriza ya Minisitiri no009/minirena/2016 yo ku wa 11/01/2016 agaragaza kariyeri za leta yasohotse mu igazeti yo kuwa 25 Mutarama 2016.

Aya mabwiriza anavuga ko kandi Leta cyangwa ibigo byayo n’undi muntu Leta yahaye uruhushya ari bo bafite uburenganzira bwo gushakashaka no gucukura kariyeri za Leta.

Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minirena rugaragaza Kariyeri za leta 34 ziri hirya no hino mu gihugu ndetse n’ubwoko bw’amabuye ari muri izo kariyeri.

Urutonde rwa kariyeri za leta, aho ziherereye n'ubwoko bwazo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages