Guhera tariki ya 25 Gicurasi 2015, mu Rwanda hose hatangijwe icyumweru cyo gutanga ubufasha mu by’Amategeko, harangizwa imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.
Yavuze ko uburyo u Rwanda rutaheranywe n’ibibazo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, ahubwo rukishakamo ibisubizo bitakekwaga, byatunguye benshi.
Ati “Bamwe baduhaga imyaka 100 bibwira ko ibibazo ku byaha byakozwe muri Jenoside bitazarangira namba, ariko nyamara baribeshyaga kuko Jenoside yakorewe abatutsi yangije byinshi. Yatubereye rero amateka tugomba kwemera kandi twagombaga gushakira ibisubizo ku bibazo yaduteye.”
Yakomeje agira ati “Ubu ntago tubayeho ku mbaraga z’abanyamahanga benshi, ahubwo tubayeho ku bitekerezo byubaka by’abanyarwanda, ku mbaraga zabo ndetse n’uburyo bikemurira ibibazo.”
Iyi gahunda ije yunganira izindi gahunda nyinshi zabayeho, zirimo gushyirwamo imbaraga ngo uwasabye ubutabera abuhabwe mu mucyo muri iki cyiciro cya kabiri mu gukemura ibibazo bishingiye ku manza zikomoka ku byaha byakozwe mu gihe cya Jenoside.
Kuba hari abatarishyurwa bibangamiye gahunda nyinshi za leta, ati “Kuba rero hari abantu basahuwe imitungo yabo, indi ikangizwa mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bakaburana bagatsinda, ariko imyaka ikaba ishize ari itanu, irindwi, icumi, batarabona ibyo batsindiye, uko baba bangana kose, baba icumi, ijana, Magana atanu, ibihumbi bingahe, ni ikibazo kibangamiye ubutabera, imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge.”
Nyamara ngo uko byagenda kose abasahuwe n’abangirijwe iyi mitungo bagomba kwishyurwa.
Ati “Ndagira inama buri muntu wese ufite urubanza yatsinzwe kandi akaba afite aho ashobora gukura ubwishyu, kwihutira kururangiza ku neza cyangwa ku bwumvikane kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
Udashaka kururangiza ku neza nawe ngo ntaho yabicikira, ati “utazarurangiza ku neza azahatirwa kururangiza kandi hari ingaruka zikomeye zishingiye ku mategeko zishobora kuba ku bantu batsindwa imanza bakanga gushyira mu bikorwa ibyo bategetswe.”
Ku badafite amikoro ngo hari uburyo leta irimo gutekereza, “Ku bantu batsinze imanza ariko abagomba kubishyura bikaba bizwi n’inzego z’ubuyobozi ko ntacyo kwishyura bafite, turabamenyesha ko ikibazo cyabo kizwi kandi kiriho kirashakirwa umuti kuko ubu amategeko ariho aravugururwa kugira ngo hanozwe uburyo abadafite ubwishyu bajya bakora TIG hakaboneka uburyo ibyo bangije cyangwa basahuye byakwishyurwa.”
Ibikorwa byo kurangiza izo manza bizakomeza gukorwa hashyirwamo ingufu nk’izizakoreshwa muri iki cyumweru cyahariwe kurangiza izo manza, kugeza igihe imanza zose zaciwe n’Inkiko Gacaca zerekeye imitungo zizarangirira kandi icyo gihe si kera kuko Guverinoma yihaye igihe cy’umwaka umwe.
Kugira ngo izi manza zirangire, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’izindi nzego za Leta hamwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bateguye iki cyumweru bariteguye.
Kurangiza izi manza ni umwnzuro wa 17 w’inama ya 12 y’umushyikirano yabaye umwaka ushize wa 2014 wagiraga uti “Gushyira imbaraga mu kurangiza vuba imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa.”
Ndetse no mu mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye muri Gashyantare uyu mwaka, iki kibazo cyagarutsweho, Perezida Kagame asavuga ko kigomba kwihutishwa.
Imanza zirangizwa ni izaciwe n’Inkiko Gacaca, icyiciro cya mbere abatsinzwe bafite ibyo bangije barishyujwe, abasigaye bakaba ari bo barimo kwishyuzwa.
Mu Karere ka Nyamagabe, iki cyumweru cyaranzwe no kwishyura ku bushake imiryango yatsinze imanza, gusaba no gutanga imbabazi.
Umwe mu bagore wananiwe kwishyura uwo yangirije imitungo, yafashijwe kwishyura na Minisitiri Busingye, ndetse anemerera undi kuzamufasha umubare w’amafaranga atavuze mu gihe hari abo abereyemo ibihumbi bisaga 500 kubera ibyangijwe n’umugabo we.
Ibikorwa nk’ibi bikomereje mu ruzinduko rwa Minisitiri Busingye mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, mu rwego rwo kuganiriza abaturage kuri politiki y’Ubutabera Igihugu kiyemeje kugenderaho.
Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter :@ NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO