00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yatangiye ubukangurambaga bukumira inda zitateguwe mu bangavu

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 23 February 2015 saa 11:13
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe ku bangavu bari munsi y’imyaka 18, bukaba buzibanda ku bigo by’amashuri bisaga 90 mu gihugu.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’izindi nzego, ku ikubitiro bakazatanga ibiganiro bijyanye n’ihohoterwa ndetse n’inda zitateganyijwe mu bigo birenga 90.

Ibarura rusange ryakozwe mu 2010, ku miturire n’ubuzima igaragaza ko 6% ry’abana bafite hagati y’imyaka 15-19, cyane ku batuye mu byaro bamaze kubyara.

Mu 2011, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Intara y’Uburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abana benshi bahura n’ibibazo byo gutwara inda zitateganyijwe zituma bamwe bata ishuri, muri iyi Ntara bakiriye ibirego bigera ku 177. Intara y’Amajyaruguru yakiriye ibigera ku 141, Amajyepfo hagaragaye 130, Iburasirazuba 110, mu gihe umujyi wa Kigali hagaragaye ibirego 56.

Umulisa Henriette, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF, yibukije ababyeyi mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu munsi ubukangurambaga butangizwa, ko bafite inshingano ya mbere yo guha uburere abana babo, bakanabereka ingaruka mbi ziri mu gutwara inda zitateganyijwe.

Uwari uhagarariye ababyeyi muri iyi nama, Munyentwari Alfred, yavuze ko ababyeyi badakwiye guhugira ku mirimo yabo gusa ahubwo bakwiye guha abana babo umwanya bakabaganiriza.

Munyentwari yongeyeho ko ubukene ari imwe mu mbongamizi, aba bari b’abangavu bahura na yo maze ikibashora mu busambanyi ari naho bakura izi nda zitateganyijwe.

Hategeka Emmanuel, Umwarimu w’imibare mu kigo cy’amashuri cya GS Mwendo mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera yavuze ko hakwiye gushyirwaho Amahuriro y’urubyiruko rw’amashuri abanza nay’isumbuye hagamijwe gutangwa inama ku kibazo cy’inda zitateganyijwe.

Nk’uko tubikesha The New Times, Kamaliza Aline w’imyaka 16 y’amavuko asanga kugira ngo iyi gahunda igerweho buri wese yakabigizemo uruhare rugaragara, akaba yarongeyeho ko ababyezi n’abarimu bakwiye kugira gutanga impanuro za buri munsi ku bana babo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages