Aya mafaranga yatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu kuva muri Kamena kugeza mu Ukoboza 2023, akaba yaratanzwe ku bakozi basaga ibihumbi bitatu bari barazigamiwe mu bijanye n’impanuka n’indwara zo mu kazi.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu yateguwe na RSSB, agamije kwigisha abakoresha bo mu nzego z’imirimo zitandukanye uburyo bwo kurinda abakozi babo impanuka n’indwara zituruka ku mirimo bakora.
Aya mahugurwa yateguwe nyuma yo kubona ko hari icyuho mu buryo bwo kurinda abakozi impanuka n’indwara zituruka mu kazi, kuri ubu ziri hejuru mu rwego rw’ubuhinzi amashyamba n’uburobyi .
Muri aya muhugurwa yitabiriwe n’abakoresha batandukanye barimo abo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi, guhunika n ’inganda, bahuguwe ku byiza byo kurinda abakozi babo impanuka n’indwara zibera mu kazi n’uburyo bwo kubategenyiriza.
Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango, Dr. Regis Hitimana, yavuze ko bateguye aya muhugurwa kugira ngo bereke abakoresha ko hari igihombo gikomeye mu kutarinda ibyago bituruka mu kazi.
Ati “Aba bakoresha turabasaba gukurikiza icyo amategeko ateganya, atari ukubera ko ari itegeko ahubwo kuko bitanga inyungu kuri mwebwe no ku bakozi. Inyungu ku mukoresha ni uko ibyo byose twishyura iyo agize nk’umukozi wagize ibyago bituruka mu kazi , usanga hishyurwa ikiguzi kinini cyane.”
“Umukozi we ikiguzi ni kinini cyane kuko usanga bihutira kumwirukana kuko atagishoboye akazi kandi iyo ahagaritswe kubera impanuka cyangwa uburwayi buturuka ku kazi, cya kigega kiramuhemba kugeza ageze mu zabukuru, urumva ko igihombo ari kinini.”
Yakomeje avuga ko kwishyurirwa ubwiteganyirize ari uburenganzira bwa buri mukozi, ndetse yihanangiriza abakoresha badatanga iyi misanzu.
Ku ruhande rw’abahawe amahugurwa , bavuze ko bayungukiyemo byinshi kandi ko hari ibyago byajyaga biba ku bakozi, kubera ko hari ubumenyi batari bafite muri iki gice bityo ibi bigiye kubafasha.
Umukozi wa Bralirwa Ushinzwe Ibijyanye no Gukumira Impanuka n’Indwara zikomoka ku Kazi, Kabarebe Jean Pierre, yavuze ko urwego rw’inganda ruhura n’ibi byago kuko usanga nta bumenyi buhagije babifitemo.
Ati “Ibibazo bigaragara kenshi bikunda kujyana n’ubumenyi bukomoka ku bakoresha rimwe na rimwe baba badafite ku bijyanye n’amategeko y’igihugu mu kurwanya no gukumira impanuka mu ruganda.”
“Ibi bikajyana n’uko abantu babifitemo ubumenyi n’ubushobozi ngo bakumire impanuka mu ruganda muri ibi bihugu byacu usanga ari bake n’ushaka kubyiga bisaba kujya hanze, abandi ni ukwirwanaho.”
Umukozi Ushinzwe abakozi muri Sulfo Rwanda, Bizimana Chantal, yavuze ko hari byinshi mu ruganda rwabo bakoze kwirinda ibyago mu kazi ariko ko aya mahugurwa atumye bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) ugaragaza ko buri mwaka nibura abakozi miliyoni 2,3 bapfa bazize ibyago bikomoka ku kazi , ni ukuvuga abagera ku 6000 buri munsi.










Ibitekerezo 0