Bamwe mu bagore bafite abagabo bafunzwe, barasaba Leta ko yabaha uburenganzira bwo kujya babasura, bagahabwa umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina.
Hirya no hino mu gihugu byagiye bikunda kugaragara ko bamwe mu bagore bafite abagabo bakatiwe gufungwa igihe kirekire, kwifata bibananira bagatangira kwishora mu busambanyi ndetse bakanabyarana n’abandi bagabo.
Abagabo bamwe bafunzwe bivugwa ko na bo baryamana n’abo bahuje igitsina muri gereza. ibyo rero ngo bikaba bigira ingaruka ku muryango iyo uwari ufunzwe afunguwe.
Mu kiganiro ‘Biravugwa’ cya Radio Isango Star, benshi batanze ibitekerezo bitandukanye, bigaragaza ko bashyigikiye icyo cyifuzo cy’abagore, ngo kuko imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu by’ibanze bikenerwa mu buzima bw’abashakanye, mu gihe abandi bavugaga ko byaba ari amahano kuko abafunze baba bari mu gihano.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umulisa Henriette, avuga ko iki atari ikibazo gihangayikishije igihugu.
Yagize ati “Yego umugore ufite umugabo ufunze, aba yarasigaye mu rugo wenyine, arera abana wenyine [...] ariko ntabwo navuga ngo tugiye kumukorera ubuvugizi bwo kujya gutera akabariro, cyangwa se ngo kubera ko atabikora agiye gushaka abandi bagabo hanze babimukorera, ibyo navuga ko ari imyifatire mibi. Umugore muri ibyo bibazo aba yaragize agomba gukomeza kwifata neza, yihesha agaciro.”
Umulisa yakomeje avuga ko igisubizo cy’ibibazo umugore aba afite nyuma yo gufungwa k’umugabo we, ari ugukora imishinga imuteza imbere.
Avuga kandi ko kuba umugabo ufunze ashobora guhinduka umutinganyi bikaba byazateza ibibazo mu muryango igihe azafungurirwa, iki na cyo ngo cyaba ari ikibazo cy’imyitwarire idahwitse y’uwo mugororwa.
Iyo umuntu yakoze icyaha hari uburenganzira abuzwa...
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP Rwarakabije Paul, yatangarije IGIHE ko mu mategeko hari bumwe mu burenganzira umuntu wakoze ibyaha abuzwa.
Mu Rwanda uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye bufitwe n’imfungwa mpuzamahanga zavuye mu gihugu cya Sierra Leone.
Yagize ati “Mu mategeko dufite, uburenganzira bwo gusurwa n’abo bashakanye kugirango bakore igikorwa nk’icyo ntabirimo..., kugeza ubu ntibyemewe. Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’urukiko mpuzamahanga byari byanditsemo kuri abo ba Sierra Leone.”
Si abanyamahanga bafungiwe mu Rwanda bose bemererwa gukora imibonano mpuzabitsina...
CGP Rwarakabije yakomeje asobanura abanyamahanga bemerewe gukorera imibonano mpuzabitsina muri gereza abo ari bo, ati “Nk’abanyamahanga bakoreye icyaha mu Rwanda, bagafungwa n’u Rwanda bagacirwa imanza n’u Rwanda, abo ngabo na bo bafatwa kimwe n’abanyarwanda, na bo amategeko ntabibemerera.”
Akomeza avuga ko umuntu ugiye gukora icyaha agomba no kumenya ko hari ingaruka zizamugeraho zigiturutseho, zishingiye ku byo amategeko amubuza birimo no gukora imibonano mpuzabitsina.
Si n’ibyo gusa kuko anabuzwa gutaha ubukwe n’iyo bwaba ubw’umwana we cyangwa umuvandimwe, kujya mu bikorwa mbonezamubano ibyo ari byo byose birimo n’uku gusurwa by’umwihariko n’uwo bashakanye, hamwe no kuba adashobora kujya ku itabaro.
Akomeza avuga ko uburenganzira uwahamwe n’ibyaha yemerewe ari uburenganzira bwo kubaho, uburenganzira bwo kurya, uburenganzira bwo kuvurwa igihe yarwaye, uburenganzira bwo gusoma ibitabo, uburenganzira bwo kwiga, hamwe n’uburenganzira bwo kubona umwunganizi mu rubanza.
Kera kabaye ubu burenganzira bushobora kuzatangwa...
Akomeza agira ati “Mu Rwanda hari abagororwa ibihumbi 54, nk’ubu u Rwanda ruvuze ngo rurabyemeye, uburyo bwo kugirango rubishyire kuri gahunda nawe urabyumva ko bitaba byoroshye. Wenda kera kabaye hari igihe bizashobora kuko amategeko na yo agenda ahuzwa n’ibihe.”
Rwarakabije ahakana ubutinganyi muri gereza nta avuga ko ntabuhakorerwa, bitewe n’uburyo imfungwa n’abagororwa baryamamo, ngo kuko budafite itandukaniro rinini n’uburyo abanyeshuri biga baba mu kigo baryamamo.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]
Twitter@emmamarie2011



















TANGA IGITEKEREZO