00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izina ’AMUR’ ryavanyweho mu miyoborere ya Islam mu Rwanda

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 12 June 2015 saa 06:50
Yasuwe :

Mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 8 Kamena 2015, hagaragaramo imiterere mishya y’ubuyobozi mu idini ya Islam aho izina AMUR ryavanyweho burundu nk’ Ihuriro ry’Abasilamu mu Rwanda hagenwa n’uburyo bushya bw’ imiyoborere y’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Imwe mu mikorere yemejwe ni uko umuryango w’ Abayisilamu uzaba ufite Izina ryamaze kwemezwa, RMC (Rwanda Muslims Community), na bamwe mu bari bafite ijambo muri iri dini bakaba bavanwemo.

Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda wakunze kuvugwamo ukutumvikana mu buyobozi mu myaka irenga itatu ishize.

Uhagarariye uruhande rw’ abaharaniraga impinduramatwara, Imanzi Fahd, yabwiye Radio IsangoStar ko 99% by’ ibikubiye mu mategeko mashya bisa neza n’ ibyo baharaniye guhera mu mwaka wa 2012 na mbere yaho.

Yavuze ko batangira impinduramatwara bemezaga ko ijambo AMUR ritaberanye n’ idini ya Islam.

Yakomeje agira ati:“Nk’uko twabisabye, nk’ uko twabiharaniye, byahindutse byose, abagize inama nkuru benshi bayirimo cyangwa se hafi ya bose ni abamenyi b’ idini ya Islam. Ndetse n’ abagize inama y’ ubuyobozi, abenshi bayirimo cyangwa se hafi ya bose ni abamenyi b’ idini ya Islam.”

Fahd avuga ko mbere abanyabubasha muri Islam bari bagizwe n’ ibice bibiri, birimo icy’abanyepolitiki b’ abayisilamu n’ igice ngo cyari icy’ abitwa abacuruzi bagaragaraga mu kigega cy’ idini ya Islam, Bayt al-mal.

Yagize ati:“Abanyepolitiki b’Abayisilamu, bari mu nzego za leta, abo ngabo ntibazongera kugaragara, nta n’ ubwo bagaragara muri aya mategeko, ntibazongera no kugaragara mu miyoborere ya hafi usibye ubujyanama mu idini ya Islam."

Ubuyobozi bw’ iki kigega cy’ imari nabwo bukaba bwakuwe mu nama nkuru, ndetse ntabwo bukiri no mu nama y’ ubuyobozi y’ idini ya Islam mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages