00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yavuze ku bibazo bigaragara mu ifungurwa ry’imipaka birimo n’uko u Burundi bugifunze uwabwo

Yanditswe na Iradukunda Serge, Prudence Kwizera
Kuya 7 March 2022 saa 03:38
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ko bibazo bikiri kugaragara mu ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka iruhuza n’ibindi bihugu, birimo u Burundi butaremerera Abanyarwanda kwambuka ndetse no kuba ku mupaka wa Gatuna, uwa Cyanika n’ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bari gusabwa kwerekana passport cyangwa Laissez-Passez mu gihe mbere bakoreshaga Jetton.

Kuri uyu wa Mbere nibwo icyemezo cyo gufungura imipaka y’u Rwanda yo ku butaka cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni nyuma y’uko bitegetswe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 4 Werurwe 2022 ikayoborwa na Perezida Kagame.

Kuri uyu munsi hirya no hino ku mipaka ihuza n’u Rwanda n’u Burundi hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye bitari byitezwe. Muri ibi harimo ko kugeza ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igifunze, aho nta muturage uri kwambuka, mu gihe ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bari gusabwa Visa aho kuba ‘Jetton’ nk’uko byahoze.

Ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda ho hagaragaye ikibazo cy’uko abaturage bari kwambuka bari gusabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR mu gihe bo bari biteze ko bazajya bakoresha Rapid Test.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye na RBA yavuze ko ibi bibazo biri guterwa n’impamvu ziganjemo izitari guterwa n’u Rwanda.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko “nubwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka, kigomba kubahirizwa hagendewe no ku byemezo by’ibindi bihugu birebwa n’iyi gahunda.”

Ati “Twebwe Abanyarwanda tubemereye kuba basohoka mu gihugu ku mpamvu zinyuranye, ari iz’ubucuruzi, ari izo gusura ndetse n’ibindi bishoboka. Rero ubwo mu Rwanda usohotse ku mupaka w’ubutaka, icyo tumusaba ni ukuba akingiye byuzuye, afite inkingo eshatu, waba utarageza igihe cyo guhabwa urwa gatatu ubwo ukaba ufite ebyiri, ikindi ni ukuba afite ibyangombwa bimwemerera kwambuka umupaka. Hari abasabwa passport, hari abasabwa indangamuntu hari n’abasabwa jetton.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kuba hasubukurwa ikoreshwa rya Jetton ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC kigomba kubanza kugenzurwa n’impande zombi, gusa yemeza ko u Rwanda rwo rwamaze gusaba ko byasubukurwa.

Ati “Jetton ubundi ni ibintu byumvikanwaho, ni ukuvuga ngo umuntu azanye agapupuro gasanzwe kabanza kumvikanwaho hagati y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, kubera ko ako gapapuro kameze gutyo ntabwo kaba gafite umutekano 100%, ntabwo ari nka passport ushobora kugenzura mu buryo bw’ikoranabuhanga, gukoresha Jetton rero bisaba ko ibihugu byombi biba bibyumvikanaho, rero ibyo bigomba kuganirwaho n’inzego zibishinzwe.”

Yakomeje agira ati “Ku ruhande rwa Congo tumaze igihe tubisaba ariko kugeza ubu baracyakoresha Laissez-passer na Visa na passport ariko twari twarabisabye no mu rugendo twakoze mu gihe cyashize twari twasabye ko bazemera ko izo jetton zemerwa kuko nizo zikoreshwa kenshi, nizo abaturage bambuka nka gatatu ku munsi bakoresha, rero ntabwo wajya gusaba visa buri munsi uko agiye kwambuka.”

Ku bijyanye no kuba abari gukoresha imipaka ya Cyanika na Gatuna bari gusabwa kubanza kwerekana ikizamini cya PCR, yavuze ko ari icyemezo cya Leta ya Uganda kuko u Rwanda rwo ruri gusaba ‘rapid test’.

Ati “Nk’i Gatuna na Cyanika ibyo bari gusabwa bari kubisabwa na Uganda. Ku ruhande rwa Uganda basaba PCR ku baturage badaturanye n’umupaka, abaturanye n’umupaka bagasabwa rapid test hanyuma bakaba banasabwa inkingo ebyiri.”

U Burundi ntiburafungura

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yasanze nta bantu baratangira kwambuka kuko bategereje ko uruhande rw’u Burundi rutanga uburenganzira.

Ku ruhande rw’u Rwanda bamaze kwitegura kuko n’urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 rwahageze kuri uyu wa Mbere.

Bamwe mu baturage b’Abanyarwanda IGIHE yasanze ku mupaka biteguye kwambuka bavuze ko banyotewe no kubona umupaka ufungurwa bakongera kubonana n’abavandimwe babo bo hakurya.

Nzabukana Juvénal yavuze ko mbere ya Covid-19 yacuruzaga amashuka i Bujumbura mu Burundi kandi ahafite n’abantu bo mu muryango.

Ati “Mbere ya Covid-19 nacuruzaga amashuka i Bujumbura, naje nje gusura umuryango ngeze inaha Coronavirus ihita itera n’imipaka bahita bayifunga mbura uko nsubirayo. Ubu naje hano kugira ngo ndebe ko bafungura mpite njya mu Burundi kuko mpafite abantu bo mu muryango. Narakennye kuko ubucuruzi bwanjye bwahagaze ariko bafunguye nahita nsubirayo [i Bujumbura] nkongera gucuruza.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Abanyarwanda bo mu Murenge wa Ngoma uhana urubibi n’u Burundi nibo bemererwaga kwinjira ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda ndetse bagahabwa jetton ibemerera kwambuka bajya mu Burundi ariko bagera ku ruhande rwo hakurya bakababwira ko baba baretse.

Nsengimana Yussuf ati “Njyewe nagiye kwaka aka-jetton ko gutambuka barakampa, ngeze ku ruhande rw’u Burundi Abapolisi barambwira ngo mbe ndetse gato ntabwo barahabwa uburenganzira bwo kutwemerera kwambuka. Gusa Abarundi baje duhuriramo hagati turaramukanya bahita basubirayo. Ubu dutegereje ko baza gufungura umupaka.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko amakuru bafite ari uko ku ruhande rw’u Burundi bategereje ko nabo hafatwa ibyemezo ku rwego rwa Leta. Yemeza ko mu gihe bizaba byamaze gufatwa, abaturage bazemererwa kwambuka nta nkomyi.

Mu 2016 ni bwo u Burundi bwatangiye kubuza imodoka zivuye mu Rwanda zitwaya abagenzi kwambuka. Kuva icyo gihe Abarundi bo bazaga mu Rwanda nta nkomyi ariko Abanyarwanda bo bakangirwa kujyayo.

Nyuma yaho muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, imipaka yahise ifungwa urujya n’uruza hagati y’impande zombi ruhita ruhagarikwa kugeza ubu.

Abakoresha Umupaka wa Gatuna bari gusabwa PCR
U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima COVID-19 ku bakoresha Umupaka wa Gatuna
Volcano Express yongeye gukora ingendo zijya muri Uganda nyuma y'imyaka isaga itatu
Urujya n'uruza rw'abantu rwongeye gusubukurwa ku Mupaka wa Gatuna
Umupaka w'Akanyaru wo uracyafunze
Abaturage bashaka kujya i Burundi bangiwe kwambuka
Ku ruhande rw'u Rwanda, ku mupaka w'Akanyaru hashyizweho abakorerabushake bafasha mu iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Amafoto y’i Gatuna: The NewTimes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages