Kuri uyu wa mbere Taliki ya 05 Ukwakira 2015, abayobozi muri WDA bari kumwe n’abakozi b’umushinga w’ababiligi witwa PAFP, n’abandi bayobozi batandukanye basuye amashuri yigisha imyuga yo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni gahunda iri kubera mu gihugu hose, aho ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi na WDA, ndetse na PAFP, bateguye icyumweru cy’imyuga (TVT Week), kigamije kurebera hamwe aho kwigisha imyuga bigeze mu Rwanda, ndetse n’icyakorwa ngo birusheho kunozwa, hakurwaho inzitizi zihari.
Jerome Gasana Umuyobozi mururu wa WDA yasabye abikorera gufungura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko aribyo bizafasha benshi mu banyarwanda kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo.
Yagize ati “ turashishikariza abikorera gufungura amashuri, kuko TVT ntabwo ari ikintu leta yonyine yakwishoboza, niyo mpamvu dukeneye abatanyabikorwa benshi kugira ngo dufatanye”
Gasana yasobanuye ko kugeza ubu batangiye gahunda yo kwigishiriza abanyeshuri mu bigo by’ubucuruzi (company) kugira ngo bajye biga bashyira no mu bikorwa ibyo biga, kandi bifashe no kongera abiga imyuga bafite n’ubushobozi.
Ati “ariko nanone twamaze gutangira indi ntambwe y’ikindi cyiciro cyo kwigishiriza mu bigo by’abikorera, aho abanyeshuri bajya kwigirayo, banashyira mu bikorwa ibyo biga, (…) ni ibintu byiza cyane kuko abanyeshuri bariga kandi bakanashyira mu bikorwa ibyo bize.”
Dr. twabagira Baranabe umuyobozi wa IPRC South, ashingiye ku ngero zitandukanye yagaragaje uburyo nta muntu wize imyuga n’ubumenyingiro wapfa guhura n’ubushomeri, avuga ko ariyo mpamvu bari gushyira ingufu mu kuzamura umubare w’abiga imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “umuntu wize umwuga ni wamuntu udashobora kubura akazi igihe cyose, urugero natanga nkiyo hari ahagiye gutangwa akazi kajyanye n’imyuga, usanga abaje kugasaba ari bacye cyane, kuko abenshi baba bararangije kwiga bagahita babona ibyo bakora”
Leta y’u Rwanda yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2018, abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bagomba kuba bari kukigereranyo cya 60% naho abiga andi masomo asanzwe (General knowledge) bakabarirwa kuri 40%.
Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo habarirwa abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro basaga ibihumbi bitandatu, biga mu mashuri agera kuri 86.
Ubwo kuri uyu wa mbere abayobozi batandukanye basuraga ishuri ry’imyuga rya EAV Kabutare, ndetse na IPRC South, bamwe mu banyeshuri bahiga imyuga babwiye IGIHE ko bitewe n’ubumenyi bahabwa biyumvamo ubushobozi bwo kuzihangira imirimo nta nzitizi.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abanyamahanga batandukanye barimo umujyanama w’ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Erwin De Wandel, washimye intambwe imaze guterwa mu kwigisha imyuga mu Rwanda, avuga ko bazakomeza ubufatanye no gutanga inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO