Samukai na bagenzi be babiri bashinjwa kuba baragize uruhare mu kunyereza umutungo ufite agaciro ka miliyoni 1$, aya mafaranga akaba yarakatwaga ku mishahara y’abasirikare, agashyirwa kuri konti yihariye y’aba bagabo aho kuba konti y’ubwishingizi bw’abo basirikare, dore ko n’amafaranga ari cyo yitirirwaga.
Samukai wabaye Minisitiri ku ngoma ya Perezida Ellen Johnson Sirleaf, yakatiwe n’Urukiko igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, ariko ahabwa amezi atandatu yo kuba yamaze kwishyura afatanyije na bagenzi be.
Icyakora uyu mugabo yireguye avuga ko amafaranga yashyizwe kuri iyo konti yihariye byategetswe n’abari bamukuriye, kandi ko yamaze gukoreshwa ku buryo atakiyafite na cyane ko atari we wayagenzuraga.
Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko ibi bisobanuro bitumvikana, rutegeka ko uyu mugabo afungwa igihe cy’imyaka ibiri nyuma y’uko igihe cy’amezi atandatu yari yahawe kugira ngo yishyure kirangiye atabikoze.
Icyakora bamwe mu baturage ba Liberia bibajije abantu uyu mugabo yavuze ko bagenzuraga iyi konti, ndetse bamwe banenga ubugenzacyaha bw’icyo gihugu bavuga ko butakoze iperereza ryimbitse kugira ngo buri wese wabigizemo uruhare abiryozwe, na cyane ko bigoye kuba itsinda ry’abantu bacye ryakwiba miliyoni 1$ akatwa ku mishahara ntibimenyekane.
Perezida Sirleaf wari ku butegetsi ubwo Samukai yari Minisitiri w’Ingabo ntabwo yigeze akomozwaho muri uru Rukiko, ndetse kuri ubu akaba ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida George Weah.
Samukai yakatiwe mu gihe yari aherutse gutsindira umwanya muri Sena ya Liberia.
Hagati aho, abandi baturage bibajije uburyo umuntu wakoze icyaha gikomeye cyo kwiba amafaranga y’abasirikare, basanzwe bahembwa intica ntikize mu gihugu cyuzuyemo ubukene, ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gusa, bamwe bakavuga ko iki gihano gito gisobanuye ko uyu mugabo ashobora kuba n’ubundi akingiwe ikibaba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!