Tariki ya 13 Mata 2013 mu Bubiligi mu Mujyi wa Liège habereye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wari wateguwe n’ishyirahamwe URGT (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) bafatanyije n’ishyirahamwe «Territoires de la Mémoire» (ikigo giharanira kwigisha no kurengera abibasiwe n’ubugome bukabije), n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège.
URGT ni ishyirahamwe ryihaye mu nshingano ryayo kutibagirwa na rimwe ibyabaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bitibagirana, kurwanya abayipfobya n’ababafasha kuyipfobya, gushaka icyabateza imbere mu mibereho ya buri munsi, mu kazi, mu mashuri n’ibindi.
Muri uwo muhango wo kwibuka, Félicité Lyamukuru yatanze ubuhamya, havugwa kandi amagambo ajyanye n’icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bafashe ijambo harimo uwari uhagarariye URGT Clement Nyabayombe, hakurikiraho uwaruhagarariye « Territoires de la Mémoire », Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, umuyobozi w’Umujyi wa Liège akaba ari n’uwungirije Perezida wa Sena, Willy Demeyer, Julien André Perezida w’ishyirahamwe « Souviens-Toi-le7 Avril », Alain Guthier wari uhagarariye « Collectif des Partis Civiles pour le Rwanda en Frnace » watanze ikiganiro ku bijyanye n’ubutabera, yerekana urugamba umuryango ahagarariye urwana ngo abakoze Jenoside bacumbikiwe n’u Bufaransa bashyirwe imbere y’ubucamanza, anashishikariza abaraho ko icyo gikorwa bakigiramo uruhare.
Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer mu ijambo rye yagarutse mu kwerekana uburyo we n’ikipe ayoboye batazahwema gufatanya n’amashyirahamwe akora ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazibagirana, kandi abashimira urwo rugamba barwana, kuko kuri we ari bimwe bizatuma urubyiruko rwo mujyi wa Liège rumenya ibibi byakozwe na Jenoside, hagamijwe ko bitazongera kubaho ukundi.
Ambasaderi w’u Rwanda Masozera Robert, yashimiye ubuyobozi bwa Liège, uburyo bukomeje kwerekana ubumuntu, bitandukanye cyane n’ibyabaye mu minsi ishize mu karere ka Bruxelles, muri komine ya Woluwe Saint Pierre aho agatsiko kayobowe na Joseph Matata kapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi gahagarikiwe na polisi yaho, anashimira URGT n’abo bafatanyije uburyo umuhango uhora utegurwa buri mwaka muri Liège.
Nk’uko bisanzwe bigenda hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kwibuka cyihariye mu ijoro ry’uwa 13 Mata i Liège, herekanwa filimi kuri Jenoside n’ubuhamya butandukanye aho byagejeje mu gitondo. Abahanzi Suzanne Nyiranyamibwa na Faïne Numukobwa bashije abantu kwibuka hakoreshejwe indirimbo.



















TANGA IGITEKEREZO