00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Linda Melvern yanenze bikomeye ikiganiro cya Kambanda kuri ITV

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 1 August 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside, avuga ko Kambanda atari akwiye guhabwa urubuga rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, kuko byagaragaraga ko byakomeretsa abayirokotse.

Avuga ko Kambanda yari yaremereye Urukiko rwa Arusha ibyaha aregwa ko yagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside ndetse akemera ko na Guverinoma yari ayoboye yagize ibiganiro bitandukanye byateguraga uyu mugambi muri perefegitura zose.

Linda Melvern yatangarije The Guardian ati “Umuntu yakwibaza ubuhanga bwihishe inyuma yo guha urubuga umuntu uticuza ibyaha bya Jenoside yakoze.”

Yakomeje agira ati “Kuba Kambanda yarahawe umwanya ntabwo ari ibintu byatunguranye. Hari ababyihishe inyuma bahakana Jenoside. Muri mata 1994, ubwo imibiri y’abantu yari yandagaye hirya no hino mu gihugu no mu migezi, Guverinoma ya Kambanda yagerageje kuyobya uburari ibwira isi ko abo ari bantu baguye mu ntambara y’abaturage bahanganye.”

Kambanda aganira n'umunyamakuru wa ITV

Jean Kambanda wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, aherutse kugirana ikiganiro na Televisiyo y’Abongereza ya ITV. Icyo kiganiro cyanenzwe bikomeye na Linda Melvern impuguke n’umwanditsi kuri Jenoside.

Kambanda yakatiwe igihano cya burundu n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nyuma y’uko yemeye ibyaha byose, ariko urukiko rukabona nta nyoroshyacyaha yahabwa. Ubu ari gukorera igihano muri Gereza yo muri Mali.

Kambanda yahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’abatabazi aheruka kugirana ikiganiro na Televisiyo y’Ubucuruzi y’Abongereza yitwa ITV, avuga ko ari umwere ku byaha we yiyemereye ndetse akavuga ko habayeho kujijisha ngo bakamuhamya ibyaha.

Linda Melvern azwiho kwandika ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, birimo n’icyo yise “A People Betrayed: The Role of the West in Rwanda’s Genocide”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Uruhare rw’ibihugu by’Uburengerazuba muri Jenoside n’uburyo abantu batereranye u Rwanda”.

Linda Melvern, Umwanditsi akaba n’impuguke mu bya Jenoside

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages